Sudani Y’Epfo Nayo Yohereje Ingabo Muri DRC

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 28 Ukuboza 2022, ingabo 750 zo muri Sudani y’Epfo zahawe ibendera ry’igihugu cyazo ngo zirijyane mu Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho zigiye guhashya imitwe ihamaze igihe yarahagize isibaniro.

Al Jazeera yanditse ko  Perezida Salva Kirr ari we wazihaye ibendera ngo zizajye muri DRC guhagararira igihugu neza.

Yazisabye  kurinda abasivile n’imitungo yabo.

Yazibukije ko icy’ingenzi kizijyanye ari uguhagararira Sudani y’Epfo, igakora akazi bayishinze aho kujya mu bindi bitayihesha icyubahiro.

- Advertisement -

Kirr ati: “ Ndashaka kubabwira ko muri  ingabo zimwe n’ubwo nta batayo  runaka  muturukamo mwese ariko ubu muri abasirikare ba Sudani y’Epfo.”

Izi ngabo zijyanye yo ingengo y’imari ya Miliyoni $6.6.

Minisitiri ushinze itangazamakuru witwa Michael Makuei Lueth  yatangaje ko ayo mafaranga azahita ashyikirizwa Minisiteri y’Ingabo kugira ngo akoreshwe icyo yagenewe.

Sudani y’Epfo igiye muri DRC ihasanga ingabo za Uganda, Kenya  n’iz’u Budundi.

DRC ikorerwamo n’imitwe y’inyeshyamba irenga 120.

Umwe mu mitwe ikomeye ikorera muri kiriya gice ni M23.

Ingabo z’ibihugu byavuzwe haruguru zose zigiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zihasanga iz’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zimaze yo imyaka irenga 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

icyakora mu mezi make ashize, abaturage bagiye mu mihanda bazisaba ko zabavira mu gihugu kubera ko ngo nta mahoro zahagaruye mu myaka yose zimaze yo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version