Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imanza Zoze Mu Rukiko Rukuru No Mu Nkiko Zisumbuye Zasubitswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Imanza Zoze Mu Rukiko Rukuru No Mu Nkiko Zisumbuye Zasubitswe

admin
Last updated: 01 June 2021 12:14 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’inkiko bwatangaje ko abacamanza n’abanditsi b’Urukiko Rukuru, ab’inkiko zisumbuye n’izibanze bose bari mu mahugurwa, bityo ko imanza zari ziteganyijwe muri izo nkiko muri iki cyumweru zasubitswe.

Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison yatangaje ko bari mu mahugurwa guhera ku  wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2021, ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ndetse n’itegeko rirebana n’ububasha bw’inkiko.

Yakomeje ati “Ababuranyi bari bafite imanza muri iki cyumweru baragirwa inama yo kwifashisha IECMS kugira ngo bamenye amatariki zimuriweho.”

Ririya koranabuhanga ryiswe Integrated Electronic Court Management System, IECMS, rihurirwaho n’urukiko, abaregwa, Ubushinjacyaha na za gereza, nk’uburyo bugezweho bufasha mu guhanahana amakuru kuri dosiye iri mu rukiko cyangwa yamaze gufatwaho icyemezo, igihe umuntu arimo kurangiza igihano.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Aba bacamanza bari mu mahugurwa nyuma y’igihe gito Perezida Kagame abibukije ko uko igihugu gitera imbere, bagomba gukurikiranira hafi iryo zamuka, n’ahakozwe amakosa, ababigizemo uruhare bagahanwa.

Yabitinzeho cyane mu kwezi gushize ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza batatu barimo Dr Aimé Muyoboke Kalimunda wagizwe Umucamanza mu Urukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis wagizwe Perezida w’urukiko rw’Ubujurire na Mukamurera Clotilde wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi.

Yasabye abacamanza kunoza imikorere, kuko byoroshye ko abaturage batakaza icyizere mu butabera igihe byaba bigaragaye ko mu nkiko harimo ruswa n’ubundi buriganya, ku buryo  “aho gukemura ibibazo bizamura izindi manza nyinshi.”

Yakomeje ati “Inzego z’ubutabera rero zigomba gushyigikira iterambere n’umuco wo kubahiriza amategeko.”

“Abacamanza ninabo ibi byose bikwiye kuba biheraho, bikabagaragaramo ko bubahiriza ubutabera, bubahiriza n’amategeko ubwabo, bityo no mu baturarwanda bikabanezeza ko bafite uwo baregera, bafite ubarenganura, bafite ukuri kandi kubashoboresha mu mirimo yabo bikorera muri rusange. ”

- Advertisement -

Mu mpera z’icyumweru gishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa n’urukiko rw’ikirenga, rwafunze Nyaminani Daniel, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe.

Akurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugirango arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

TAGGED:featuredMutabazi HarrisonUrukiko Rukuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umukamo Wariyongereye, Mu Rwanda Buri Wese ‘Anywa Litiro 72 Z’Amata’ Ku Mwaka
Next Article Iyo Museveni Amenya Imvugo Igira Uti: ‘Jya Umenya Gusaza Utanduranyije Cyane’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?