Imari Iba Mu Biyobyabwenge Niyo Ituma Bidacika

Ibi bigaragazwa n’ubwinshi bw’amafaranga abarwa iyo ibiyobyabwenge byafashwe na za Polisi zo hirya no hino ku isi. Urugero ni ibiyobyabwenge byafashwe na Polisi ya Turikiya mu mwaka wa 2020 byose hamwe bifite agaciro ka MILIYARI 18$.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Turikiya yerekana ko mu mwaka wa 2020, Polisi yakoze imikwabo 158,960 igamije gufata abagizi ba nabi bacuruza cyangwa banywa ibiyobyabwenge, muri bo abantu 23,693 barafashwe.

Imibare yerekana ko ibiyobyabwenge biba bifite agaciro k’amafaranga menshi k’uburyo ibyafatiwe muri Turikiya mu mwaka wa 2020  bifite agaciro ka Miliyari 18$.

Mu mwaka wa 2011, ibiyobyabwenge byafatiwe muri kiriya gihugu byabariwe agaciro ka miliyari 2.1$.

- Advertisement -

Abapolisi bashinzwe gucunga umutekano wo mu mazi bafashe ubwato bwarimo toni imwe y’ikiyobyabwenge Cocaine.

Polisi ya Turikiya yafashe bimwe mu biyobyabwenge

Cyari kivanywe muri Amerika y’Amajyepfo bashaka kukinjiza muri Turikiya ngo kizakomereze mu Burusiya n’ahandi.

Ubutegetsi bw’i Ankara buvuga ko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bukorwa cyane cyane n’abarwanyi bo mu mutwe wa PKK.

Ikinyamakuru Daily Sabah kivuga ko mu mwaka wa 2020 Polisi ya Turikiya yafashe urumogi rupima toni 20, ifata toni 11 za heroine n’ibilo 800 bya cocaine.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage kurangira Polisi ahahingwa, ahacururizwa n’aho banywera ibiyobyabwenge, umuturage ubitanzeho amakuru ahabwa amafaranga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version