Imbangukiragutabara Yakoze Impanuka Ihitana Umuntu 

Mu Karere ka Nyamagabe haraye habereye impanuka y’Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi irenga umuhanda umushoferi ahita apfa.

Abandi bantu bane bari bayirimo barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi utaringanije umuvuduko.

Ati: “Impanuka yabaye saa kumi n’igice (16h30) ibera mu karere ka Nyamagabe irimo abantu 4 na shoferi. Muri abo harimo umurwayi umwe abandi bari bamuherekeje. Shoferi yitabye Imana abandi 4 bakomeretse ubu bari kuvurirwa ku bitaro bya Kaduha”.

- Advertisement -

Kayigi avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kandi aho impanuka yabereye hari mu muhanda w’igitaka kandi ufunganye bituma imodoka itabasha gukata ikorosi ibirinduka munsi y’umuhanda.

Asaba abashoferi kubahiriza amategeko y’umuhanda no kutirara bakagenda nabi mu mihanda y’itaka.

Polisi imaze igihe yarashyizeho gahunda ya Gerayo Amahoro igamije gushishikariza abashoferi gutwarana akariro gake na feri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version