Imbonerakure ni umutwe w’urubyiruko rwo mu Burundi utavugwaho rumwe. Bamwe bawushinja ko ari igikoresho Leta ikoresha igirira nabi abatavuga rumwe nayo, mu gihe abandi bawufata nk’itsinda ry’urubyiruko rw’ingirakamaro mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije iterambere.
Kuri uyu wa Gatandatu abagize iri huriro bakoreye akarasisi mu Murwa mukuru, Gitega, bishimira ko bamaze iminsi bakorana neza na Leta yaba iya nyakwigendera Pierre Nkurunziza n’iy’uwamusimbuye Evariste Ndayishimiye.
Ni inshuro ya gatandatu habaye ho umunsi Abarundi bise ‘Imbonerakure Day’.
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya gatandatu y’Imbonerakure, hari amashyaka yari yaje kuwuzihiza harimo UPRONA, RANAC, ADR, UPD_Zigamibanga na Sahwanya FRODEBU.
Hari kandi n’abahagarariye imiryango idashingiye kuri Leta igize Sosiyete Sivile y’u Burundi.
#Imbonerakure_Day, 6ème édition, sous le thème :"Jeunesse africaine, initiatives innovatrices pour un développement intégral du continent".
Les cérémonies débutent par un long défilé des jeunes #Imbonerakure venus de toutes les provinces du #Burundi. @CnddFdd pic.twitter.com/0VQZLaxXO4— RTNB (@RTNBurundi) August 27, 2022