Inyeshyamba za AFC/M23 zasabye Leta ya Kinshasa gukuraho ibihano byose by’ubutabera byafatiwe abayobozi bazo no kongera gufungura yaza banki.
Leta na yo mu biganiro yasabye ko hafungurwa Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, ariko AFC/M23 yo ntirabyemera.
Kinshasa yo yahise igaba ibitero bya drones, ariko irahusha ahubwo irasa abasirikare bayo.
Drone y’intambara yo mu bwoko bwa CH-4 yahagurutse i Bujumbura irasa ku birindiro by’ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo b’Abarundi yica abasirikare benshi barimo ba koloneli batanu, mu gikorwa cyari kigamije kwibasira inyeshyamba za AFC/M23 n’abarwanyi ba Twirwaneho, nk’uko abo dukesha amakuru babivuga.
Bivugwa ko mu bapfuye harimo abakoloneli batanu barimo na Colonel Etienne Kalumuna Mishabira wari umuyobozi wa Regimenti ya 3303.

