Ububiligi Ntibushaka Abaturage Ba DRC Babuhungiraho Uko Bishakiye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Abasaba ubuhungiro baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu Bubiligi babwiwe ko ubuhungiro butagenewe abantu bashaka gusa ubuzima bwiza kurushaho.

Anneleen Van Bossuyt, Minisitiri w’Ububiligi ushinzwe ubuhungiro n’abimukira yagize ati: ” Ubuhungiro ntibugenewe abantu bashaka ejo hazaza heza ku mpamvu z’ubukungu cyangwa iz’amafaranga.”

Yabuvuze kuri uyu wa Mbere ubwo yasuraga Kinshasa.

Yagaragaje ko umubare w’Abanye-Congo basaba ubuhungiro mu Bubiligi wikubye kabiri mu myaka ibiri ishize.

Imibare igaragaza ko abasaba ubuhungiro bavuye ku bantu 1,250 mu 2023 bagera ku bantu 2,500 mu 2025, naho mu gihembwe cya mbere cya 2026 honyine hamaze kwakirwa ubusabe burenga 450, nk’uko minisitiri Van Bossuyt yabitangaje.

Uyu muyobozi yavuze ko abasaba ubuhungiro b’Abanye-Congo baturuka mu byiciro bitandukanye, batari abamagana ubutegetsi gusa nk’uko bamwe babivuga.

Yanasobanuye ko mu mwaka wa 2025, 14% by’ubusabe 2,500 ari bwo bwonyine bwemejwe.

Mu gusubiza abanyamakuru bamubazaga icyiciro cy’abasaba ubuhungiro kurusha abantu, Minisitiri yavuze ko abasaba ubuhungiro bagizwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Itangazamakuru ryo muri Congo ryabajije niba abo bantu ari abaturage basanzwe, abanyapolitiki cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu kubasubiza, yagize ati: Ku kibazo cyanyu kijyanye n’ingeri z’abantu, niba ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abandi, mu by’ukuri ni abantu benshi bafite imiterere itandukanye, kandi nshobora kwemeza ko gusa 14% ari bo babona ubuhungiro mu Bubiligi, bivuze ko bake cyane ari bobabuhabwa.”

Avuga ko icyo yumvise ku banye Congo, nyuma y’umunsi umwe ahamaze ari uko bashaka ubuzima bwiza kurushaho.

Ariko akemeza ko ubuhungiro butagenewe abantu bashaka ubuzima bwiza kubera impamvu z’ubukungu cyangwa amafaranga.

Kuri we ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ubuhunzi bisobanuwe neza mu Masezerano ya Geneva akavuga ko impamvu z’ubukungu cyangwa amafaranga zitarimo.

Ubuhungiro bugenewe abantu bahura n’itotezwa ku giti cyabo cyangwa bafite ubwoba ko bashobora kwicwa, kandi ko muri zo nta mpamvu z’ubukungu zirimo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *