Imbuga Nkoranyambaga Ziracyagusha Urubyiruko Mu Gukora Ibyaha

Kubera ko bitakiri ngombwa cyane ko umuntu aba ari kumwe n’undi ngo babone kuganira kubera ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, hari abantu bafite umutima mubi bashuka abandi bakashora mu byo amategeko afata nk’ibyaha.

Mu bakunze kugwa muri ibi byaha, harimo n’urubyiruko kuko ruba rutaramenya gutandukanya ururo n’urwatsi.

Niyo mpamvu Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha na Minisiteri y’uburezi bari gukora ubukangurambaga mu rubyiruko rwiga amashuri yisumbuye kugira ngo ruburirwe ku mayeri abakora cyangwa abakoresha abandi biriya byaha bityo rubyirinde.

Abanyeshuri bo muri Nu-Vision ya Kabuga bateze amatwi inama y’abagenzacyaha

Nyuma yo kuganiriza abanyeshuri biga mu Kigo cyo mu Karere ka Nyarugenge, abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bakomereje buriya bukangurambaga mu Karere ka Gasabo mu ishuri ryitwa Nu- Vision High School iri ahitwa i Kabuga.

- Kwmamaza -

Aha ni mu Murenge wa Rusororo.

Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe uko ibyaha byo gusambanya abana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu rihagaze ndetse n’uburyo bwo  kwirinda ubutagondwa mu rubyiruko.

Mu bindi byagarutsweho ni uko imbuga nkoranyambaga zikomeje gukururira urubyiruko mu byaha.

Munana Ntaganira Emmanuel ukora mu ishami ry’ubushakashatsi no gukumira ibyaha mu  Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,  yagaragarije abanyeshuri bo muri kiriya kigo ibi byaha byibasiye urubyiruko kandi bakwiye gushishoza bakamenya inshuti nyazo aho kuba inshuti n’uwo ari we wese kandi ashobora kukuroha.

Munana Ntaganira Emmanuel

Abanyeshuri bagomba kuzirikana ko n’ubwo baba bakiri bato ariko umuntu wese ufite cyangwa urengeje imyaka 14 y’amavuko amategeko aba ashobora kumukurikirana igihe cyose ayishe.

Ubuyobozi bw’ikigo New Vision High School bwijeje abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha  ubufatanye mu gukumira ibyaha no gukomeza guhana amakuru kugira ngo bikumirwe.

Ubu bukangurambaga burakomeza kuri uyu wa Gatatu taliki 27, Mata, 2022 bukomereze mu kigo cya Groupe Scolaire Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Ese ubundi bigenda gute ngo urungano rugushore mu byaha?

Urubyiruko rukunze kugwa mu mutego wo kwigana abandi kandi bikarugiraho ingaruka. Ababyeyi bagomba kuruba hafi

Inshuti mbi cyangwa ikigare nk’uko abato babyita ni ingaruka urungano rugira ku rundi.

Akenshi bituruka ku myumvire y’uko kugira ngo umuntu yemerwe na bagenzi be, ababamo bamwiyumvamo, aba agomba kuvuga kandi agakora nk’abo kugira ngo batamufata nk’utari umwe muri bo.

Mu Cyongereza nibyo bita Peer pressure.

Iki gitutu ushyirwaho n’urungano nicyo gituma umusore cyangwa inkumi agera aho akemera ibyo bagenzi be bamusaba kuvuga cyangwa gukora.

Igitera abantu impungenge ni uko iyo uwo muntu ari urubyiruko, aba ashobora gukora ibintu bisanzwe bifatwa nk’ibitemewe mu muryango mugari w’abantu, akabikora agamije kwemerwa na bagenzi bangana mu myaka.

Kubera ko muri iki gihe hadutse ikoranabuhanga ryifashisha imbuga nkoranyambaga, akenshi urubyiruko rwigana abantu batandukanye ndetse bakuriye mu mico itemerwa n’amategeko y’ibihugu runaka harimo n’u Rwanda.

Aha niho hari bamwe bagwa mu mutego wo gukoresha ibiyobyabwenge, kwishora mu busambanyi cyangwa bagashukwa n’abantu bakuru bakabajyana aho batazi bakabagurisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version