Imbunda Zakoreshejwe Mu Kurasa Gen Katumba Wamala Zafashwe

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe imbunda ebyiri zakoreshejwe mu kurasa General Katumba Wamala, mu gitero cyahitanye umukobwa we Nantongo Brenda n’umushoferi Kayondo Haruna ku wa 1 Kamena 2021.

Kuri uyu wa Kane Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, Maj Gen Paul Lokech, yatangaje ko bamaze gufata abantu benshi bakekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Yavuze ko ari agatsiko k’iterabwoba katorejwe mu birindiro by’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni umutwe ushinjwa ko ufite aho uhuriye n’amahame akaze yitiririrwa idini ya Islam, ndetse amazina y’abamaze gufatwa agaragaza baba muri iryo dini.

- Advertisement -

Ati “Tumaze kumenya ko umuhuzabikorwa mukuru w’ibi bikorwa by’iterabwoba mu gihugu ari Sheikh Abudin Hubaida Taheel Bukenya, wahoze ari umurwanyi wa ADF akaza guhabwa imbabazi, ariko aza kuzirengaho.”

Ngo akomeje gushakishwa, ntabwo arafatwa.

Umwe mu bafashwe yemereye Polisi ko yagize uruhare mu gitero binyuze mu gucunga imodoka ya Gen Wamala kuva igisohoka iwe mu rugo, ahita abwira bagenzi be aho yerekeje.

Yanatumye hafatwa umwe mu basore wari utwaye moto imwe muri ebyiri zarashe kuri Gen Katumba.

Mu iperereza bageze ku musore umwe bikekwa ko ari muyobozi w’uwo mugambi, aza kuraswa na Polisi ashinjwa ko yabanje kwanga gufatwa, agerageza kwambura umupolisi imbunda ngo amurase. Nyuma yaje gupfa.

Gen Lokech yavuze ko uretse iterabwoba, abafashwe banashinjwa uruhare mu bujura bukomeye bwakoreshejwemo intwaro mu bice bitandukanye bya Uganda.

Yakomeje ati “Imikoranire yabo n’abandi bantu bafashwe, bakurikiranywe n’inkiko, ni uko imbunda yakoreshejwe mu kwica inafite aho ihurira n’urupfu rwa nyakwigendera AIGP Andrew Felix Kawesi na Major Kiggundu.”

Kuri uyu wa Gatanu noneho Polisi ya Uganda yatangaje ko mu iperereza baje kugera ku witwa Juma Saidi, ari na we wari ubitse imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG (Sub-Machine Gun) bakoresheje muri ubwo bwicanyi.

Ni imbunda ngo basanze yarazitabye ahantu hororerwa inkoko, ziri mu ishashi.

Gen Lokech yakomeje ati “Ubu tumaze gufata izo mbunda ebyiri zakoreshejwe mu bwicanyi, moto enye zakoreshejwe mu kubutegura, ibikoresho bivamo ibiturika, ibikoresho by’imyitozo bya Al-Qaeda, ibyemezo by’amafaranga bohererejwe n’abaterankunga bari mu mahanga kuri Western Union, imipira bambaye muri icyo gikorwa, telefoni zigendanwa n’ibindi byinshi.”

Muri uko gusaka hanafashwe imbunda imwe ya pistolet.

Umwe mu barashe Gen Wamala ntarafatwa, na we akaba agishakishwa kimwe n’abandi bagize ako gatsiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version