Miliyari 50 Frw Zigiye Gushorwa Mu Kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe Mu Turere 7

Ikigega mpuzamahanga gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, Global Green Fund, cyahaye u Rwanda miliyoni $33,7, zizashorwa mu mushinga w’imyaka itandatu wo kuvugurura ibidukikije mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ayo mafaranga yanyujijwe mu Umuryango mpuzamahanga uharanira kurengera ibidukikije, IUCN. Aziyongeraho andi miliyoni $15,8 azatangwa na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa, yose akazaba $49,622,797. Ni hafi miliyari 50 Frw.

Ni umushinga ugenewe kuzahura ibidukikije mu turere turindwi twa Bugesera, Kayonza, Kirehe, Gatsibo, Ngoma, Nyagatare na Rwamagana. Wiswe Transforming Eastern Province through adaptation, TREPA.

Uzibanda ku gusubiranya hegitari zisaga 60,000 binyuze mu gutera ibiti, kurwanya isuri n’ibindi bikorwa. By’umwihariko zizakoreshwa mu kuvugurura hegitari 6,545 z’amashyamba mato y’abaturage, yagiye yangirika.

- Advertisement -

Amasezerano y’iyo nkunga yashyizweho umukono nyuma y’uko inama y’ubutegetsi ya Green Climate Fund (GCF) yari imaze kwemeza miliyoni $501.1, zizashyirwa mu mishinga igamije kurengera ibidukikije.

Izafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeza kwigaragaza mu bihugu nk’u Rwanda, mu isura y’izuba ryinshi rishobora gutera amapfa cyangwa imvura igwa ari nyinshi igateza imyuzure n’inkangu.

Impinduka zose zisiga ingaruka zikomeye ku bahinzi baciriritse.

Uyu mushinga ugiye gukorwa mu Burasirazuba ni igice cy’ishoramari rya miliyari $1.26 GCF yiyemeje gukora muri Afurika, mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage, kuzamura imibereho yabo no guharanira ko isi ibungabungwa mu buryo burambye.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko u Rwanda rwishimye uyu mushinga kandi ruzakora ibishoboka ukagera ku ntego.

Ni umushinga urimo n’igice kizibanda ku gushishikariza abaturage gushora imari mu mashyamba no kubigisha uburyo bwiza bwo guteka batangiza ibidukikije, igikorwa kizagera ku ngo zisaga 100,000.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko yizeye ko uyu mushinga uzatanga umusanzu mu gufasha Intara y’Iburasirazuba kurushaho guhangana n’imihindaguirikire y’ibihe.

Ni igice cy’u Rwanda kibamo izuba ryinshi rikunze gutera amapfa, nubwo kirimo ibiyaga byinshi. Ntabwo uburyo bwo kuhira imusozi burashinga imizi.

GCF ivuga ko ubushyuhe ku isi bugeze kuri dogere 1.1°C hejuru y’ubwariho mbere y’umwaduko w’inganda, ndetse ibintu bikomeje gutya bwazarenga 1.5°C mu myaka makumyabiri iri imbere, na 2°C mbere y’uko iki kinyejana kirangira.

Icyo kigega kivuga ko kugumisha ubushyuhe munsi ya 1.5°C bishoboka, ariko byaterwa n’ingano y’ishoramari rizashyirwamo mu myaka icumi iri imbere.

Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version