Imbuto Foundation Yongeye Guhemba Abakobwa Batsinze Neza

Umuyobozi w’Imbuto Foundation Madamu Jeannette Kagame yahembye abakobwa bitwaye neza mu masomo yabo. Hari mu muhango wabereye mu Karere ka Musanze.

Byari no mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’umukobwa.

Abakobwa bahembwe basanzwe barahawe izina rya Inkubito y’Icyeza.

Baba barahize bagenzi babo mu masomo mu byiciro by’amashuri bitandukanye.

- Kwmamaza -

Ku munsi wahariwe umwana w’umukobwa, isi yibutswa ko umukobwa agomba guhabwa amahirwe angana n’aya musaza we.

Iyo umukobwa yigishijwe akiri muto bimufasha gukura azi ibintu byinshi bimufasha iyo amaze kubaka urugo akaba n’umubyeyi.

Urugo rufite umubyeyi w’umugore wize, rugira imibereho myiza ugereranyije n’urutamufite.

Kwigisha umukobwa bituma amenya gutegura indyo yuzuye, akamenya akamaro k’isuku ku mubiri, ko myambaro n’aho umuntu atuye.

Umuhango wo guhemba abakobwa bahize abandi wabereye mu Karere ka Musanze wanitabiriwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version