IMF Yishimira Uko Ubukungu Bw’U Rwanda Buri Kuzamuka

Itsinda ry’abakozi bo mu Kigega mpuzamahanga cy’imari bavuga ko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka neza kuko ubu buri ku kigero cya 6.3% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023.

N’ubwo bimeze gutyo, kimwe mu bintu byakomye mu nkokora ubukungu bw’u Rwanda ni ukurumbya umusaruro w’ibihingwa ngangurarugo cyane cyane muri Gicurasi, 2023.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari gishima ko n’ubwo ibintu byagenze gutyo, u Rwanda rwabyitwayemo neza.

Ruben Atoyan wayoboye ubutumwa bwa IMF ari mu bashima uko u Rwanda rwabyitwayemo.

- Advertisement -

Avuga ko n’ubwo rwahuye n’ibihe bikomeye,  politike yo guteze imbere ubukungu yashyizwe mu bikorwa kandi irabuzanzamura.

Abo muri IMF bavuga ko u Rwanda rufite gahunda igaragara yo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko bikomeje kwiyongera.

Ibi biciro bituma hashyirwaho Politiki zo kubungabunga ubukungu n’iterambere rirambye bikajyanirana no kunoza politiki y’ifaranga.

Icyakora IMF isaba Guverinoma y’u Rwanda gukora amavugurura y’imisoro imbere mu gihugu bikazarufasha kugera ku ntego yo gukusanya amafaranga menshi igihugu cyinjiza aturutse mu misoro.

IMF yasabye kandi ko ishoramari rya Leta rirushaho kongera imikorere hagamijwe kongera ibikorwa bigeza serivisi ku baturage.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo kubaka ubukungu buhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kandi ngo bigaragara ko izatanga umusaruro nishyirwa mu bikorwa uko yateganyijwe.

Mu biganiro byahuje abari bahagarariye Guverinoma mu by’ubukungu n’abakozi ba IMF, hasinyiwe n’amasezerano y’inkunga iki kigo kizaha u Rwanda angana na Miliyoni $ 48.5 azashyirwa muri gahunda ya Resilience and Sustainability Facility n’andi angana miliyoni $ 87.5 nayo yo kuzamura ubukungu bwarwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version