Uko Umutekano Urinzwe Nibyo Abanyarwanda Bishimira Kurusha Izindi Serivisi

Ubushakashatsi buherutse gutanganzwa n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Rwanda Governance Board, buvuga uko Abanyarwanda bahabwa n’uko bakira serivisi, buvuga ko icyo bishimira kurusha ibindi kugeza ubu ari umutekano.

Inzego z’umutekano ziza ku mwanya wa mbere kuko zifite amanita angana na 93.63%.

Ubwo bushakashatsi babwita RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS).

Bwatangajwe kuri uyu wa Kabiri taliki 31, Ukwakira, 2023.

- Advertisement -

Ababukora bareba imibereho y’Abanyarwanda mu nzego zitandukanye no mu byiciro bitandukanye.

Ni ubushakashatsi bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro umunani bitandukanye.

Indi ngingo igaragara muri ubu bushakashatsi ni ukurwanya ruswa no gukorera mu mucyo bifite ijanisha rya 88.97%, amategeko akubahirizwa kuri 88.89% n’aho uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage byo bikagira 88.01%.

Imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza ifite 84.04%, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi ikagira amanota 79.98%, imitangire ya serivisi bifite 78.28% no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bifite 75.51%.

Mu bijyanye n’ubwisanzure bw’Abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo, abaturage babiha  86% mu gihe ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 75.43% naho uburyo abanyamakuru bishimira uko bagera ku makuru biri kuri 46%.

Kuba abanyamakuru bagera  ku makuru ku kigero cya 46% hari abavuga ko ari igipimo gito.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko hakenewe ingamba zifatika kugira ngo imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu nzego zose inozwe.

Ati : “Twahisemko kugira imiyoborere yubahiriza amategeko, irengera abaturage bose nta vangura. Imiyoborere myiza ikwiriye kumvikana nk’igamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage.”

Dr. Usta Kaitesi

Dr. Kaitesi avuga ko iyo miyoborere ikwiriye kujyana no kubazwa inshingano buri wese yahawe.

Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yavuze ko ubu bushakashatsi ari ingenzi cyane kuko bugaragaramo amakuru y’ingenzi ataboneka mu bushakashatsi mpuzamahanga.

Avuga ko ibibuvamo biba igikoresho cy’ingenzi gishimangira imiyoborere ishingiye ku kubazwa inshingano buri wese yahawe.

Ni ishusho kandi y’aho ibintu bigana bityo abafata ibyemezo bakabifata bafite amakuru y’uko abaturage babona ibintu muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version