Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imfungwa n’Abagororwa Basaga 2300 Barimo Rusesabagina Bakingiwe COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imfungwa n’Abagororwa Basaga 2300 Barimo Rusesabagina Bakingiwe COVID-19

admin
Last updated: 09 March 2021 3:51 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 muri Gereza ya Nyarugenge, haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n’iki cyorezo kurusha abandi.

Ku ikubitiro muri gereza hakingirwaga abarengeje imyaka 60 n’abafite indwara zidakira. Mu bakingiwe hagaragayemo Paul Rusesabagina w’imyaka 66 ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga iti “Mu bakingiwe uyu munsi harimo imfungwa n’abagororwa basaga 2300 bo muri Gereza ya Nyarugenge (ni hafi ¼ cy’abayifungiwemo) hashingiwe ku myaka n’ibindi bibazo by’ubuzima.”

Yakomeje ivuga ko iki gikorwa kigomba gukomereza no muri gereza zose hitya no hino mu Rwanda.

Gukingira COVID-19 muri rusange byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwakira inkingo zisaga 240.000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca/Oxford n’izindi 102.960 za Pfizer/BioNTech, zaje kwiyongeraho inkingo 50.000 rwahawe n’u Buhinde.

Mu bakingiwe kandi harimo abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, batangiye gukingirwa mu gikorwa kibera i Gikondo ahakunze kubera imurikagurisha.

Leta ifite intego yo gukingira abaturarwanda 30% mbere y’uko uyu mwaka urangira na 60% mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Intego ni ugukingira miliyoni 7.8 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022.

Abakingiwe batoranyijwe mu bafite ibyago byo kuzahazwa n’iki cyorezo
Abageze mu za bukuru bari mu bitaweho
Harebwe cyane ku bakuze n’abafite indwara zidakira
TAGGED:featuredFLNPaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukiko Rwanze Ko Minagri Ikurwa Mu Rubanza Rwa Nkubiri
Next Article IGP Munyuza Yasabye Abapolisi Kujya Bigira Ku Bababanjirije
1 Comment
  • Boy says:
    10 March 2021 at 8:23 am

    Mbega byiza u RWANDA rwakingiye umuburigi 😅😅😅

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?