*Nyamagabe ikennye kurusha ahandi
*Kicukiro yavuye ku mwanya wa mbere mu bukire
*Umunyarwanda yinjiza $1040 ku mwaka…
Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7) bwafatiye ku mibereho y’Abanyarwanda mu myaka irindwi ishize(2017-2024) bwerekana ko hari intambwe yatewe mu mibereho myiza y’abaturage n’ubwo hari aho byasubiye inyuma.
Ahagaragaye cyane ni mu Karere ka Kicukiro kari kamaze icyo gihe cyose ari aka mbere gafite abaturage babayeho neza kurusha abandi kasimbuwe n’akarere ka Nyarugenge.
Agafite abakene kurusha ahandi ni Nyamagabe mu Ntara y’Uburengerazuba, ikaba Intara kandi ifite abaturage bafite imibereho mibi kurusha ahandi hasigaye, igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo.
Ibyatangajwe ku mibereho y’Abanyarwanda byakorewe ubushakashatsi bushingiye ku mpagaririzi y’ingo 15,066, bukaba bwarakozwe mu mezi yose y’umwaka wa 2024.
Yvan Murenzi uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare avuga ko gahunda Leta yashyizeho zo guha abantu imirimo ari zo wavuga ko zatumye imibereho y’Abanyarwanda inoga kurushaho.
Muri izo gahunda harimo VUP.
Murenzi ati: “Twakoranye na LODA tureba ingo ziri muri gahunda ya VUP, kandi ku ngo ziri muri iyi gahunda ubukene buri kuri 40,5%. Birashoboka ko ingo zari mu bukene zari nka 70% mu myaka irindwi ishize, bivuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro…”
Ingero z’uburyo ubukene bwagabanutse mu mibereho rusange y’Abanyarwanda ni iz’uko bwavuye kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.
Mu mwaka wa 2024 kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura Frw 560.027.
Utageza kuri ayo mafaranga aba ari umukene cyane bigaragara.
Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda kivuga ko kugeza ubu impuzandengo y’amafaranga Umunyarwanda akoresha ku mwaka ari byibura $1040.
Guhanga imirimo ku baturage benshi cyane cyane urubyiruko byatumye abakora ku ifaranga biyongera barikenura.
Nk’ubu kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe ni 1.374.214, mu gihe intego y’igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.
Ingo miliyoni imwe n’igice z’Abanyarwanda zavuye mu bukene muri iyo myaka irindwi, bituma bugabanukaho 12,4%.
Ikindi Yvan Murenzi uyobora Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda avuga cyatumye imibereho y’abaturage iba mwiza ni imbaraga zashyizwe mu kuzamura imihingire, ntikomeze kurambiriza ku mvura ahubwo hagakoreshwa no kuhira, gutera imbuto z’indobanure no gukoresha ifumbire mvaruganda cyangwa imborera aho bikwiye.
Izamuka ry’umusaruro mu buhinzi ryatumye ibiciro by’ibiribwa bigabanuka muri rusange n’ubwo hari igihe umusaruro warumbye kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Indi ngingo igaragara mu bushakashatsi ku mibereho y’abaturage ni uko ingo zakiriye amafaranga yavuye mu mahanga zageze kuri 59% mu 2024, zivuye kuri 23% mu 2017, zirimo izigera kuri 36% z’abantu batuye mu bice by’icyaro.
Amafaranga yose hamwe zakiriye uyavunje mu manyarwanda aba Miliyoni Frw 198 mu mwaka umwe.
Nyuma yo kumva ibyo abo mu kigo yahoze ayobora cya Statistics, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko iyo mibare ari ingenzi mu kugena Politiki z’ubukungu u Rwanda ruzagenderaho mu myaka hafi ine isigiye ngo NST 2 irangire.
Murangwa avuga ko imibare iri muri buriya bushakashatsi itanga isura y’aho ibintu bigeze, ahakenewe kongerwamo imbaraga muri iki gihe no mu gihe kizaza kugira ngo ubukungu bw’u Rwanda bugere ku ntego bwihaye.
Asanga mu nta bukene bukabije bwagombye kuba buri mu Rwanda.
Ati “Twabonye ubukene n’ubukene bukabije bwaragabanyutse cyane, abagerwaho n’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi bariyongereye by’umwihariko mu bice by’icyaro n’abandi babikeneye cyane kurusha abandi. […]mu by’ukuri ntabwo dukwiye kuba dufite ubukene bukabije mu gihugu.”

Imibare igaragaza ko ubukene buri mu cyaro bukubye kabiri uburi mu mijyi kuko ubwo mu mijyi ari 16,7% mu gihe mu cyaro bugeze kuri 31,6%.
Ubukene bukabije mu mijyi buri kuri 3,1% mu gihe mu cyaro bukaba kuri 6,4%.
Ubushakashatsi bwasanze uturere twa Nyamagabe, Gisagara, Rusizi, Nyanza, Nyamasheke, Rutsiro, Nyaruguru, Kamonyi, Rubavu, na Karongi ari two 10 dukennye kurusha utundi.
U Rwanda rwemeza ko iyo rudahura na COVID-19, ngo ruhure n’ibibazo byatewe n’umutekano muke uri hirya no hino ku isi kandi ngo ibyo byose byiyongereho ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ubukungu bw’abarutuye bwari burushaho kuzamuka.
Indi ngingo ikomeye muri ubu bushakashatsi ni uko Abanyarwanda bafite imbaraga zo gukora bakorewe ubushakashatsi mu myaka irindwi ishize bangana na 80% ni ukuvuga abafite guhera ku myaka 16 y’ubukure kuzamura.
Ababajijwe mu bushakashatsi bari bamaze byibura iminsi irindwi bafite akazi.
Mu Banyarwanda bafite imbaraga zo gukora, abagabo nibo benshi kuko ari 83% mu gihe abagore ari 78%.
Abenshi batuye mu cyaro(83%) kuko ari naho hakorerwa imirimo myinshi y’ubuhinzi hagakurikiraho abatuye Imijyi bangana na 72%.
Abakora mu buhinzi bangana na 62%, abakora mu rwego rwa serivisi bangana na 27%, mu nganda bakaba 11%.
Icyakora abakozi ariko babarwa nk’abakene ku rwego rw’igihugu ni 25%, mu Mijyi bakaba 14.5% naho mu cyaro bakaba 29%.
Umujyi wa Kigali niwo ufite abakozi bake b’abakene kuko bangana na 7.4% ugereranyije n’uko bimeze ahandi hasigaye.
Kubera ubunini bwa raporo ikubiyemo ubu bushakashatsi( ifite paji 111), Taarifa Rwanda izabagezaho ibibukubiyemo mu zindi nkuru zitaha.