Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imibereho Y’Impunzi Mu Rwanda: Icyo Imibare Yerekana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imibereho Y’Impunzi Mu Rwanda: Icyo Imibare Yerekana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 June 2022 9:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere taliki 20, Kamena, 2022 ku rwego rw’isi no ku rwego rw’u Rwanda by’umwihariko, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.

Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu byabeyere mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, ahari inkambi y’abimukira bavuye muri Libya.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi no kwita ku mpunzi, Madamu Marie Solange Kayisire yavuze ko u Rwanda ruzakora uko rushoboye rugafasha abaruhungiraho bose kandi bakigishwa ibyatuma babona amafaranga bakareka ‘gutegereza akimuhana.’

Aha ni mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe

Imibare  Taarifa yakuye muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi no kwita ku mpunzi, ivuga ko mu kugeza ubu( ubwo twandikaga iyi nkuru), u Rwanda rucumbikiye impunzi 127,369.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bangana na 60.43%,  n’aho abaturutse mu Burundi bo ni 39.15%.

Impunzi z’Abarundi ubwo zasusurutsaga abashyitsi

Mu mibare bivuze ko impunzi zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aria bantu 76,968 n’aho abaturutse i Burundi bakaba abantu  49,859.

Abavanywe muri Libya bakaba bacumbikiwe mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera ni abantu  444.

Impunzi zingana na 10% zo ziba mu Mijyi  ni ukuvuga Umurwa mukuru, Kigali, Umujyi wa Huye, uwa Nyamata, uwa Muhanga n’indi.

Inkambi y’abimukira yo mu Murenge wa Gashora ibamo abantu 442.

- Advertisement -

Kugeza ubu ariko abantu 644 barangije kubona ibihugu bibakira.

Ibyo bihugu ni Sweden, Canada, Norway, u Bufaransa, u Bubiligi na Finland.

Aba mu nkambi ya Gashora baracumbikirwa, bakagaburirwa, bakavurwa.

Bigishwa indimi n’imyuga iciriritse.

Buri kwezi  bahabwa  Frw 50,000  yo kubafasha kwigurira bimwe mu bikoresho nkenerwa badahabwa n’inkambi.

Hari indi nzu ihubatswe yarashywe…

Ubwo hizirizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, mu nkambi ya Gashora hatashywe inzu ifite ibyumba 360 bizatuzwamo abimukira u Rwanda ruteganya kuzakira bavuye mu Bwongereza.

Iyi nzu izakira abimukira u Rwanda ruteganya kwakira

Hari amasezerano y’ubufatanye yo gushyiraho inkambi y’i Gashora azamara imyakka ibiri ariko ashobora kuzongerwa.

Hagati aho hari Politiki yo gufasha impunzi ziba mu Rwanda kwigira.

Henshi ku isi impunzi zifashwa kubaho zigahabwa ibikoresho by’ibanze harimo n’ibiribwa.

N’ubwo ari uko bimeze, abaterankunga batanga iyo mfashanyo hari ubwo bazigabanya bigatuma ubufasha buzigenerwa bugabanuka.

Mu Rwanda impunzi zikorana n’abaturage baturiye inkambi imishinga y’iterambere bagafashwa kuyiga no kuyikora ndetse bakunganirwa (matching grant) binyuze mu mushinga wiswe JYAMBERE.

Urugero ni urw’abafatanyabikorwa banyuranye batera inkunga imishinga  y’ubuhinzi impunzi n’abaturage  bakorera muri Gisagara, Nyamagabe na Gatsibo.

Impunzi zifashwa kwiga amashuri asanzwe nay’imyuga kugira ngo zihangire imirimo cyangwa  zihangane ku isoko ry’umurimo.

By’umwihariko, impunzi 30,000 z’Abarundi zarangije gutaha mu Burundi ariko ni gahunda izakomeza ku babishaka.

Minisitiri Kayisire abyinana n’abana bari baje kwizihiza uriya munsi.

Impunzi z’Abarundi Zisaga 30,000 Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka

TAGGED:AbarundiBugeseraCongofeaturedImpunziInkambiKayisire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Mike Kayihura Agiye Gutaramira Muri Uganda
Next Article Tugomba Gukorana Kugira Ngo Tuzagire Ejo Hazaza Dusangiye- Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?