Imibiri 9,000 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi Igiye Gushyingurwa

Itangazo ubwanditsi bwa Taarifa bucyesha Umujyi wa Kigali rivuga ko kuri uyu wa Kane taliki 26, Gicurasi, 2022 ku rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro hazashyingurwa imibiri 9000 y’Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka wa 1994.

Ni imibiri yabonetse hirya no hino mu Turere twa Kicukiro na Nyarugenge mu bihe bitandukanye.

Iryo tangazo rigira riti: “ Umujyi wa Kigali ubatumiye mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi icyenda(9000) y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse hirya no hino mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro.”

Rivuga ko gushyingura iriya mibiri bizatangira saa yine zuzuye (10h00) ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

- Advertisement -

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa muri Nyakanga, 1994 kugeza ubu, hashize imyaka 28.

Icyakora nta mwaka ushira hatagaragaye imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa kandi ibi biri mu bidindiza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Ni bimwe mu byagaragajwe kenshi na Raporo z’icyahoze ari Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda itarashyirwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu.

IBUKA yavuze kenshi ko imwe mu ngamba zafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukira ibikomere yabasigiye kandi bigakira mu buryo burambye ari ukubabwira aho ababo bazize Jenoside bajugunywe kugira ngo bahakurwe, bashyingurwe mu cyubahiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu muryango Naphtal Ahishakiye yabwiye Taarifa ko kimwe mu byatuma guhishira ahari imibiri bicika, ari uko ababigaragaweho bajya bahanwa byihanukiriye bikabera abandi isomo.

Naphtal Ahishakiye

Ati: “ Muri iki gihe usanga akenshi ibikorwa ari ukwigisha abantu ngo bereke guhishira ahari imibiri ariko birakwiye ko abo bigaragarayeho ko bari bazi aho iriya mibiri iri bakabihisha nkana, bagombye kujya bahanwa bw’intangarugero bikabera abandi urugero.”

Uyu mugabo umaze igihe kinini akora muri IBUKA avuga ko iyo babajije abantu batuye ahabonetse imibiri, bababwira ko aho hantu mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo hari hatuwe.

Ibi kuri Naphtal Ahishakiye ni impamvu ikomeye yerekana ko amakuru y’aho iriya mibiri yajugunywe ahishwa nkana!

Yatanze urugero rw’iherutse kuboneka muri CHUK irenga 170.

Imyinshi mu mibiri  izashyingurwa kuri uyu wa Kane ni iyabonetse mu Murenge wa Masaka mu Karere  ka Kicukiro hafi y’ahitwa Gahoromani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version