US Monastir Ku Mukino Wa Nyuma Wa BAL Na Petro de Luanda

Ku wa Gatandatu taliki 28, Gicurasi, 2022 nibwo umukino wa nyuma w’Irushanwa rya Basket Nyafurika( BAL) ryari rimaze Icyumweru ribera mu Rwanda uzaba. Uzahura US Monastir yo muri Tunisia na Petro de Luanda yo muri Angola.

US Monastir yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda Zamalek yo muri Maroc ku manota 88 kuri 81.

Imikino ya BAL yo kiciro cya nyuma yatangiye taliki 21, Gicurasi, 2022 ihuza REG BBC yo mu Rwanda na FAP yo muri Cameroun, umukino urangira REG BBC itsinzwe.

Abanyarwanda bari bitabiriye uyu mukino ngo babe inyuma y’ikip yari ihagarariye igihugu cyabo batashye batishimye.

- Advertisement -

Uw’Imena muri bon i Perezida Kagame wari waje kureba uriya mukira ari kumwe n’abandi banyacyubahiro.

Icyo gihe umukino wagaragaje ko abakinnyi ba REG BBC batari biteguye neza mu mutwe kuko bagize igihunga biha amahirwe ikipe bari bahanganye irabatsinda.

Basketball Africa League : Icyizere REG BBC Yari Yahaye Abanyarwanda Cyaraje Amasinde

Icyakora abakinnyi bakomeye ba REG  BBC bagerageje kuyizanzamura ariko nabyo biba nka wa mugani ngo ntawe uhomera iyonkeje kuko bagabanyije ikinyuranyo cy’amanota ariko ntibayamaramo ngo batsinde n’andi.

Umukino warangiye REB BBC itsinzwe amanota 63 ku manota 66 ya FAP BBC yo muri Cameroun.

Iyi FAP yo muri Cameroun nayo yaraye ikuwemo na Petro de Luanda yo muri Angola ku manota 88 kuri 71.

FAP nayo yaraye isezerewe na Petro de Luanda

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version