Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imihango Yose Y’Amadini Yakomorewe, Ku Minsi Yose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Amadini N'IyobokamanaIcyorezo COVID-19

Imihango Yose Y’Amadini Yakomorewe, Ku Minsi Yose

Last updated: 20 October 2021 4:17 pm
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeje ko imihango yose y’idini yakomorewe, ndetse ko amateraniro abera mu nsengero zifite uburenganzira bwo gukora yemewe mu minsi yose hubahirijwe amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ni amabwiriza yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 13 Ukwakira 2021.

Iyo nama yemeje ko imihango yose ibera mu nsengero zemerewe gukora igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50 ku ijana by’ubushobozi bw’izo nsengero, ariko ko amabwiriza arambuye azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu mabwiriza yatangajwe, insengero zemerewe gukora zakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

Akomeza ati “Abana bose bemerewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru. Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije.”

Biteganywa ko hagati y’iteraniro rimwe n’irindi hakwiye kujyamo nibura isaha imwe, kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.

Amabwiriza akomeza ati “Imihango yose y’idini iremewe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi amasengesho akorwa mu minsi yose igenwa n’idini cyangwa itorero.”

“Ariko ku mubatizo wo mu mazi menshi, ubatiza n’abamufasha kimwe n’ubatizwa bagomba kuba bipimishije COVID-19 mu gihe kitarenze amasaha 72 mbere y’umubatizo.”

Biteganywa ko gahunda y’ibikorwa by’insengero igomba kubahiriza amasaha yemewe y’ingendo nk’uko yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

Ni ukuvuga ko ibikorwa byose byemerewe gufungura bifunga saa tanu z’ijoro, ku buryo abantu bagera mu ngo bere ya saa sita.

Uburenganzira bwo gufungura insengero butangwa n’ubuyobozi bw’Akarere nyuma y’igenzura rikorwa n’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’iz’abahagarariye amadini n’amatorero (RIC), rikemeza niba insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.

Ayo mabwiriza yasimbuye ayo kuwa 02 Mata 2021, yateganyaga ko urusengero rwemerewe kwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bwarwo.

Yateganyaga ko amasengesho aba umunsi umwe mu cyumweru bitewe n’idini, aho Abayisilamu bari bemerewe guterana ku wa Gatanu, Abadiventisiti bagaterana ku wa Gatandatu mu gihe andi madini yateranaga ku Cyumweru.

Gusa byateganywaga ko uretse uriya munsi, idini rihitamo undi munsi umwe riteranaho, ukamenyeshwa ubuyobozi bw’Umurenge urusengero ruherereyemo.

Icyakora, imihango y’idini yo gusezera uwapfuye no gushyingira imbere y’iteraniro, yari yemewe igihe abantu babyitabira batarenze 20.

 

TAGGED:AmadiniCOVID-19featuredGatabazi JMV
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kimwe Mu Byo U Rwanda N’U Bushinwa Bihuriyeho Mu By’Uburenganzira Bwa Muntu
Next Article Ubushinjacyaha Bwajuririye Ibihano Byahawe Rusesabagina n’Abo Bareganwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

Uko Ikibazo Cya Feri Za Spiro Giteye

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Umusaruro Mbumbe W’ u Rwanda Wazamutseho 11.8% Mu Gihembwe Cya Gatatu

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?