Imikino Olimpiki Yatangiye, Stade Isa N’Irimo Ubusa

Umuhango wo gutangiza imikino Olimpiki watangijwe i Tokyo mu Murwa mukuru w’u Buyapani. Iyi mikino izabera muri Stade isa n’itarimo abantu kuko hazaba hari bake gusa kandi nabo bapimwe banakingirwa COVID-19.

Iki cyorezo cyatumye ibintu byinshi ku isi bikorwa mu buryo budasanzwe, aho abantu babujijwe kwegerana.

Abashinzwe gutangiza no kuzayobora iriya mikino bishimira ko byibura iriya mikino ibaye n’ubwo ibaye mu buryo budashimishije abantu kubera ko batemerewe guhurira hamwe.

Umwaka ushize iyi mikino yarasubitswe kubera ko kiriya cyorezo cyarimo kirabica bigacika hirya no hino ku isi harimo no mu Buyapani.

- Advertisement -

Umuhango wo gutangiza iriya mikino waranzwe n’ababyinnyi bo mu Buyapani bahaga ikaze abazitayitabira n’abandi bazayikurikiranira kuri za Televiziyo zabo iwabo.

Kugeza ubu ¼ cy’Abayapani cyarakingiwe .

Stade bazakiniramo isanzwe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 68 000.

Abaje muri Stade bagomba kwisiga umuti wica udukoko, hakarebwa imyirondoro yabo ndetse bakerekana tike zabo.

Umwe mu bakinnyi wakiraga abafana
Ni umuhango watangijwe binyuze mu ikoranabuhanga

Abanyamakuru bake nibo bemerewe gukurikirana iriya mikino, ibyicaro byinshi nta bantu babirimo, ariko inyuma y’ikibuga hari abafana bacye bari gufata amafoto bakayasangiza inshuti zabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version