Ubwonko Bw’Abanyamuzika Bukora Vuba Kurusha Ubw’Abandi

Muri rusange abantu bakuru bose banganya inyamwakura nyabwonko( neurons). Bivugwa ko iyi myakura igera kuri miliyari 100. Umwihariko wayo ku banyamuzika ni uko bo iba ikorana cyane ugereranyije n’uko bimeze ku bantu batazi cyangwa bibagiwe gucuranga icyuma runaka cya muzika.

Umunyamuziki umaze imyaka igera kuri itanu akoresha icyuma runaka cy’umuziki, aba afite ubwonko bufite imikorere yihariye kuko imyakura yabwo iba yaramenyereye ibintu bituma ikora cyane ntihuge.

Iyi niyo mpamvu uzatangazwa no kubona ukuntu umuntu uzi gitari cyangwa piyano neza, aba ashobora kuyikina atareba aho intoki ze zikora.

Kubera ko ubwonko bw’umuntu ari yo mudasobwa itegeka ibindi bice hafi ya byose by’umubiri, bukabitegeka gukora ikintu runaka, iyo icyo gice cy’umubiri(urugero ni intoki) gikoze ikintu runaka igihe kirekire bigera aho bigasa n’ibyikora.

- Kwmamaza -

N’ubwo umuntu atabihuza neza ariko byenda gusa n’uko biba bimeze ku muntu wamenyereye kwandika kuri mudasobwa.

Igihe kiragera akajya yandika anahumirije kandi akandika neza.

Ikinyamakuru cyandika ku bumenyi kitwa JNeurosci kivuga ko ubwonko bwa Micheal Jackson bwari bwaramenyereye umuziki k’uburyo byari bigoye ko abusanya n’abacuranzi be.

Undi muhanga mu muziki wabayeho mu mateka kandi wubahwa cyane ni Mozart. Abahanga bize uko ubwonko bwe bwari buteye basanga imikoranire y’imyakura nyabwonko ye hamwe n’intoki ze, umunwa we, amaso n’ibindi bice by’umubiri bigira uruhare mu gukora umuziki, yari yihariye cyane.

Igituma abantu bakora umuziki bagira ubwonko bwihariye ni uko buba bufite ubushobozi bwo kumenya(mbere y’igihe) ko ijwi riri bube rito, rinini, riri butinde cyangwa riri burangire vuba, bityo bakamenya kutaza kubusanya.

Iyi miterere y’amajwi muri muzika niyo bita ‘pitch.’

Kumenya kugendana n’umurishyo nta kubusanya bisaba ko ubwonko buba bwarabitojwe igihe kirekire

Ibi bisobanurwa n’ingingo y’uko bigoye cyane umuntu ukuze cyane kwiga igikoresho cya muzika.

Uko umuntu amenyereza ubwonko bwe umuziki akiri muto niko akura azi neza icyuma cya muzika runaka kandi bigafasha ubwonko bwe gukora neza hakiri kare.

Si umuziki gusa uvugwaho gutuma umuntu agira ubwonko bukora neza ahubwo no kwiga indimi z’amahanga hakiri kare, kwimenyereza gukoresha amaboko yombi urugero nko kongesha amenyo akaboko katamenyereye gukoreshwa, kurisha akaboko katamenyereye gukoreshwa, gukunda gusoma n’ibindi, biri mu bituma umuntu agira ubwonko butyaye.

Mwibuke ko ubwonko ari inyama nk’izindi, bityo rero kubukoresha ni ingenzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version