Minisiteri ya siporo yahagaritse amarushanwa n’imyitozo by’imikino itandukanye mu Rwanda, kubera ubwiyongere bukabije bw’icyorezo cya COVID-19.
Ni amabwiriza azatangira kubahirizwa guhera ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022 akazamara iminsi 30, hashingiwe ku miterere y’icyorezo cya COVID-19 igaragazwa n’ubwiyongere bw’ubwandu mu gihugu hose muri iyi minsi.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa, rivuga ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye, bizakomeza.
Rikomeza riti “Imyitozo y’amakipe ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo, birasubitswe.”
“Amakipe y’Igihugu na Clubs ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo. Iyi myitozo igomba kubera mu muhezo.”
Gusa muri icyo gihe abagize ikipe bose bagomba kuba barakingiwe COVID-19 mu buryo bwuzuye uretse abari munsi y’imyaka 18, kandi berekanye ko bipimishije COVID-19 mu gihe cy’amasaha 24 mbere yo kwitabira imyitozo cyangwa amarushanwa.
Nta muntu wemerewe kwinjira ahabera imyitozo cyangwa umukino keretse abakinnyi, abatoza, abayobora imikino, n’ababahagarariye.
Ahabera imyitozo n’amarushanwa hagomba gushyirwaho ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Aya mabwiriza akomeza ati “Ibikorwa by’imyitozo n’imikino y’amatsinda atarabigize umwuga ndetse n’ibikorwa by’imyitozo yigisha abakiri bato ntibyemewe kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.”
Amabwiriza yaherukaga gutangazwa ku wa 18 Ukuboza yari yemeje ko imikino ikomeza, ariko ko abafana batemerewe kujya ku bibuga.
Ibi byemezo bifashwe mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda igiye gutangira umwiherero mbere y’umukino wa gicuti izakina n’ikipe y’igihugu ya Guinea, ku wa 3 Mutarama 2021.
Kuri uyu wa Kane kandi shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje, aho AS Kigali yatsinze 2-1 Mukura VS, naho Rutsiro itsinda 1-0 Gorilla.
Ihagaritswe urutonde rw’agateganyo ruyobowe na Kiyovu Sports n’amanota 24, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 23.
Ku myanya ibiri ya nyuma hari Etincelles n’amanota 8 na Gorilla FC ifite amanota 7.