Abanyeshuri ‘Bangije’ Ibikoresho Basoje Ikizamini Cya Leta Bakatiwe Gufungwa Imyaka Itanu

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwakatiye abanyeshuri batandatu gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw buri umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo konona inyubako ubwo bari barangije ibizamini bya Leta.

Ni inkuru yavuzwe cyane muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo abanyeshuri basozaga amashuri yisumbuye maze bagakora ibintu byinshi birimo guca imyenda biganaga, amakaye n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Byabaye nk’ibifata indi ntera kuri ESECOM Rucano TVET School mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, ubwo abanyeshuri bakoraga igisa nk’imyigaragambyo ku wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021 bagatwika ibitanda by’ishuri, bamena ibirahure banasenya uruzitiro rw’aho bararaga, bishimira gusa ko basoje ibizamini bya Leta.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwaje gutangaza ko rwataye muri yombi abanyeshuri batanu, nubwo byaje kugaragara ko mu rubanza haburana abanyeshuri batandatu.

- Advertisement -

Abatawe muri yombi icyo gihe bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa barimo babiri bafite imyaka 21, uwa 25, 18 n’uw’imyaka 20 bivugwa ko ari we watanze ikibiriti.

Bari bakurikiranyweho ibyaha bibiri byo gusenya cyangwa kononona inyubako ku bushake utari nyirayo n’icyaha cyo konona cyangwa kwangiza ikintu cy’undi.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza nibwo bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero, bahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 5,000,000 Frw kuri buri umwe muri aba bana batandatu.

Igitabo cy’amategeko ahana giteganya ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Bamwe mu babyeyi bavuze ko batari biteguye ibi bihano, kubera ko biremereye cyane.

Byongeye, ngo bari bumvikanye n’ubuyobozi bw’ikigo bishyura ibyangiwe, ndetse ngo ibyagaragajwe byose si abana babo babyangije ariko nabyo bemera kubyishyura.

Basaba ko inzego nkuru z’igihugu zabaha imbabazi bakabasha gukomeza amasomo, cyane ko ari abana.

 

 

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version