Imikoranire Ya BK Na BDF Mu Gufasha Imishinga Mito N’Iciriritse

Dr. Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali na Vincent Munyeshyaka uyobora BDF bashyize umukono ku masezerano yo guha imyenda abakiliya bashaka gushora mu mishinga mito n’iciriritse ariko nabo bakagira uko birengera igihombo.

Ni amasezerano agamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubona igishoro ariko hakabaho ko nabo birengera ko mu gihe bahomba hari ibyo bakwishyura.

Aya masezerano hagati ya BDF na BK bayise Partial Credit Guarantee.

Intego ni ukugira ngo umukiliya ushaka umwenda nawe yumve uruhare afite mu kurinda ko ayo mafaranga ahomba.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi avuga ko buriya bufatanye buzatuma abitabira kwaka imyenda yo gushyira mu mishinga mito n’iciriritse babona amafaranga bifuza.

Dr. Diane Karusisi

Abenshi mu bakunze kwaka aya mafaranga ni urubyiruko.

Urubyiruko kandi niryo rugize igice kinini cy’Abanyarwanda kandi iyo rudafite icyo rukora, rwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano, rugapfira ubusa igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version