Icyamamare Zari Yageze Mu Rwanda

Zari Hassan umwe mu bagore b’ibyamamare kurusha abandi muri Afurika y’Uburasirazuba yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.

Azanywe no kwitabira igitaramo cy’abambaye ibyera bita ‘White Party’ giteganyijwe kubera muri kamwe mu tubari two mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu, taliki 29 Ukuboza 2023.

Zari ageze mu Rwanda hashize igihe gito hari amashusho ye avuga ko hari abajura baherutse kumwiba.

Yavuze ko azakorana na Polisi ya Uganda abamwibye bagafatwa.

Mu butumwa bwe yavuze ko umwe mu bamurinda abajura bamutemye ugutwi ariko akemeza ko hari icyizere ko azakira.

Zarinah Hassan akunze kuba muri Afurika y’Epfo aho afite ibikorwa binini by’ubucuruzi.

Yavutse mu mwaka wa 1980, akaba akomoka ahitwa Jinja muri Uganda.

Umugabo we bamaranye igihe ni nyakwigendera Ivan Semwanga babyaranye abana bane.

Abo bana ni  Latifah Dangote, Pinto Semwanga, George Semwanga na Dido Semwanga.

Icyakora uyu mugore yigeze no gukundana na Diamond Platnumz babyarana abana babiri.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version