Mexique Haba Ababikira Biyemeje Guteza Imbere Urumogi

Mexique ni igihugu kiri mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uretse kuba kiri mu bikize muri Amerika bita ko ari iya Abalatini( Latin America), iki gihugu kizwiho byinshi birimo n’urugomo ruterwa n’ibiyobyabwenge.

Mexique iri mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika

Muri iyi nkuru, ikiyobyabwenge kihavugwa ni urumogi ruhingwa, rugasarurwa kandi rugatunganywa ndetse rukananyobwa n’ababikira biyise Ababikira bo mu gikombe( Sisters of Valley).

Umuryango wabo bawushinze mu mwaka wa 2014, babikora bagamije kumenyekanisha ibyiza byo kunywa urumogi ariko mu rwego rwo kwivura.

Uko babivuga kandi ni nako babikora kubera ko nabo barunywa ku bwinshi.

- Advertisement -

Hari n’itsinda ry’abandi babikira bakorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biyemeje kubigana.

Ibiri amahire ni uko hari Leta 12 muzirenga 50 zigize Amerika zemera gukoresha urumogi ku mugaragaro.

Muri izo Leta niho abo babikira bahakora ubucuruzi bukomeye k’uburyo mu mwaka wa 2022 bwabinjirije $500,000.

Ababikira bo muri Mexique bo berekana ku mugaragaro ko kunywa urumogi ari ikintu kitagize ikintu namba gitwaye.

Bafite paji ya Instagram bashyiraho amafoto bahinga, babagara, basarura, banika ndetse bakanywa n’urwo rumogi bejeje.

Hagati aho kandi ni uko baba bajya mu bitaramo cyangwa ibiganiro mbwirwaruhame bivuga ku rumogi.

Icyakora bo ntibunguka cyane nka bagenzi babo bo muri Amerika kuko ku mwaka ibyo bakora bibinjiriza $10,000 gusa.

Igitangaje ariko ni uko abo babikira bo mu gikombe bari abantu batanu GUSA.

Bakora k’uburyo berekana amakuru make y’aho baherereye k’uburyo utapfa kuhakeka.

Imikorere yabo iba iteguye k’uburyo abapolisi badapfa kumenya aho bakorera.

Si polisi gusa bihisha ahubwo baba banga ko abagizi ba nabi bandi bashobora kuza bakabasahura ibyo bigejejeho muri ubwo bucuruzi bwabo ‘butemewe.’

Baherutse gutumira umunyamakuru bamusaba ko abafata amashusho ariko nabwo mu buryo butuma aho bakorera hatazapfa kumenyekana.

Si ukunywa urumogi gusa ariko kuko abo babikira banarutunganya kugira ngo barukoreshe bavura abaturage bafite ibikomere, imvune, kubura ibitotsi n’ibindi.

Mu mikorere yabo habamo no guhora basoma batyaza ubwenge.

Nta ndahiro bakora iyo bagiye kwinjira muri uwo muhamagaro.

Bafite umuhanga mu butabire witwa Alehli Paz ubafasha mu gukora imiti muri iki kimera.

Ikindi kiranga aba babikira badasanzwe ni uko bahora bambaye amadarubindi yirabura.

Amafoto yabo:

Bafite umuhanga mu butabire ubafasha kurutunganya neza
Nabo bararunywa
Bakorera ahantu bihishe Polisi
Aba babikira badasanzwe bahinga no mu ndobo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version