Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cy’ingengo y’imari ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse kuri 7.8%.

Ni ijanisha ryo hejuru urebye uko byari bimeze mu gihembwe cyabanje kuko ryari 6.5%.

Muri icyo gihembwe kandi, umusaruro mbumbe w’igihugu ni ukuvuga agaciro mu mafaranga k’iby’abantu bakoreye mu Rwanda wageze kuri Miliyari Frw 5,700.

Urwego rwa serivisi nirwo rwazamuye uyu mubare kuko rwihariye 50%, naho ubuhinzi bugira uruhare rwa 23%, inganda zigira uruhare rwa 21% izindi nzego zisaranganya 5% isigaye.

Inzego zishinzwe ubukungu bw’u Rwanda zivuga ko iyo mibare yerekana ko buri rwego mu zivugwa aha rwazamuye urwego kuko nk’ubuhinzi bwari bufite 8%, inganda zizamukaho 7% n’aho serivisi zizamukaho 9%.

Hari raporo igaragaza ko ibyo u Rwanda rwohereje hanze nabyo bizamuka, bigatanga icyizere ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza.

Icyakora ibyo rutumiza hanze biracyari byinshi ugereranyije n’ibyo rwoherezayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version