Imikoreshereze Y’Ubutaka Idafututse Igiye Gutuma Minisitiri Mujamawamariya Yitaba Inteko

Minisitiri w’ibidukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yatumijwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ngo ayihe ibisobanuro ku mikoreshereze y’ubutaka idafututse.

Kudafutuka bishingiye ku bibazo bimaze iminsi bitangwa n’abaturage birimo ubutaka bushyirwa mu nyungu rusange ntibwandikwe kuri Leta, ibyemezo by’ubutaka bisohoka ntibihabwe ba nyirabyo n’ibindi.

Hari n’abaturage baherutse kumvikana mu itangazamakuru ry’u Rwanda bavuga ko abantu bagena agaciro k’ubutaka bishyiriraho ibiciro byabo uko bishakiye.

Icyo gihe Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikoreshereze inoze y’ubutaka Madamu Espèrance Mukamana yavuze ko hari kurebwa uko iki kibazo cyacyemuka.

- Kwmamaza -

Intandaro yo gutumiza Minisitiri Mujawamariya mu Nteko ni raporo yaraye iyigejejweho yerekana imanza 421 zishingiye ku butaka Leta yimuyemo abaturage ku nyungu rusange ariko ntibuyandikweho.

Ikindi kiyongera kuri ibi ni ibyemezo 347 by’ubutaka byasohotse mu mwaka  2011 n’uwa 2012 bikibitswe mu Mirenge bitahawe ba nyirabyo.

Mu mwaka wa 2018 ubwo abaturage bagezaga kuri Mukamana Esperance na JMV Gatabazi wari Guverineri w’Amajyaruguru ibibazo bafite byerekeye ubutaka

Hari n’icyo gutinda gutanga serivisi z’ubutaka ku baturage k’uburyo mu turere turindwi hagaragaye yo ubutinde bwo gutanga serivisi z’ubutaka buri hagati y’iminsi 30 n’iminsi 689.

Abadepite bamaze kumva ibisobanuro kuri iyi raporo, bakanayisesengura,  hari bamwe bifuje ko  Minisitiri ushinzwe gucunga ibigukikije mu Rwanda Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yazitaba Inteko agasobanura igituma ibintu bitajya mu buryo.

Visi Perezida wa Komisiyo yasuzumye kiriya kibazo, Mukabunani Christine we yavuze  ko n’ubwo habayeho icyifuzo cyo gutumira ba Minisitiri benshi benshi( harimo uw’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi), Inteko rusange yanzuye ko hatumizwa  Minisitiri w’ibidukikije wenyine.

Impuguke mu birebana n’ibidukikije, Dr. Maniragaba Abias yabwiye RBA ko imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa by’ibishushanyo mbonera cyane icy’Umujyi wa Kigali ngo ni uko cyaje gisanga hatuwe mu gihe ahandi imiturire iza nyuma y’igishushanyo mbonera.

Uyu muhanga asa n’uwashatse kuvuga ko ingorane z’iki gishushanyo ari uko kugira ngo kizashyirwe mu bikorwa, bizasaba gusenya ibyubatswe n’abaturage biyushye akuya.

Raporo y’ibibazo biri mu mikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda yakozwe nyuma Abadepite bagize iriya Komisiyo bakoreye mu Turere 13 hirya no hino  hagati y’italiki 10-15, Ukwakira, 2021.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka giherutse guhugura  ba noteri ku mitangire inoze ya serivisi z’ubutaka.

Ni amahugurwa yatanzwe hagati y’Italiki 22 na 23 Werurwe 2022.

Bari ba Noteri bigenga muri serivisi zubutaka bagera kuri 86 baturutse mu turere dutandukanye.

Icyo gihe  Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda (RLMUA),  Espérance Mukamana, yabwiye ba noteri ‘bikorera’ ko inshingano yabo  ari ugufasha kwihutisha serivisi z’ubutaka ubundi zajyaga zitangwa na ba noteri bakorera Leta.

Yabasabye kwifashisha ubunararibonye basanganywe mu by’amategeko bagatanga serivisi nziza kandi zihuse.

Basabwe no kugira ubushishozi buhagije kuko hari igihe bashoboraga kugwa mu makosa ‘atewe n’uburangare’ bikaba byabaganisha mu nkiko.

Ba Noteri bahuguwe ku itegeko rigenga ubutaka n’amateka arishamikiyeho, uko serivisi z’ubutaka zitangwa, inyandiko (forms) zikoreshwamo, n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Espérance Mukamana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version