Umuhungu w’intwari y’i Bisesero yitwaga Aminadab Birara, we yitwa Boniface Higiro, yabwiye Taarifa ko kuba hari umuhanda witiriwe Se mu Murwa mukuru w’u Bufaransa ari byiza, ariko ngo ababikoze bazaze babasobanurire impamvu.
Higiro ni umwe mu bana ba Birara akaba atuye mu Kagari ka Bisesero mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka Karongi.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo Bisesero rwo rwubatswe mu Murenge wa Twumba.
Mu kiganiro twagiranye na Higiro, yatubwiye ko ubutwari bwa Se ari ubwa cyera.
Na mbere ya Jenoside Aminadab Birara yari umuntu w’umugabo wakomeje kubwira Abatutsi b’i Bisesero ko ntawe ukwiye kubica nk’imbwa.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabaye afite imyaka 60 y’amavuko, icyo gihe Boniface Higiro we yari afite imyaka 19 y’amavuko.
Higiro ati: “Data buri gihe yadusabaga kutazatega amajosi ngo batwice nk’imbwa twipfumbase, ahubwo yatubwiraga ko twagombaga guhangana n’abicanyi.”
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Bisesero, yari ari kumwe na Se.
Birara ngo yabasabye guhangana n’abicanyi, abasore n’abagabo bakarwana ku bakobwa n’abagore.
Yababwiye ko bagomba kurwana kugeza ku wa nyuma kuko nta bundi buhungiro bundi bari bafite.
Twariyubatse twanze kuba imbwa…
Boniface Higiro avuga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’abandi bo mu muryango we barokotse, ubu biyubatse, bafite imiryango[ we afite abana batandatu], bafite amasambu yabo bahinga ariko ngo ntibagira inka zo gukama.
Ati: “ Inka twahoze tworoye zose muri Jenoside baraziriye kandi birumvikana ntabwo bari buzisige. Ibyo ni rusange.”
Ku ngingo y’uburyo yakiriye iby’uko hari umuhanda w’i Paris witiriwe Se Aminadab Birara, Boniface Higiro avuga ko ‘babyumvise gutyo.’
Ati: “ Nta kundi twari bubyakire kuko ntaho twagiye, ariko twarabyishimiye kuko buriya i Paris ni n’abantu tutiyumvagamo mbere kuko batwiciye n’abantu.”
Higiro avuga ko iwabo mu Bisesero bazi neza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ngo kuba u Rwanda rubanye neza n’u Bufaransa ni ibyo kwishimira.
Ashima ko abatuye mu Bisesero muri iki gihe babanye neza, biyunze ndetse ngo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’iy’abayigizemo uruhare bakabihamwa n’inkiko, irashyingirana.
Ubutumwa bwihariye…
Boniface Higiro yabwiye Taarifa ko afitiye abo yise ‘abo Bazungu’ bagiye gushyira izina rya Se ku muhanda w’i Paris ubutumwa bwo kuzabasura bakabasobanurira icyari intego yabyo.
Ati: “ Bazadusure babidusobanurire batubwire ibyabyo kuko bajya kubikora ntibigeze batugisha inama. Bazabidusobanurire ntacyo bitwaye, ntabwo ari imanza dushaka twe, ntacyo bakosheje ni uko gusa umuntu aba ashaka kumva uburyo babitekereje.”
Birara yishwe Taliki 26, Kamena, 1994, ingabo z’u Bufaransa zigera mu Bisesero taliki 27, Kamena, 1994.
Ubwo yicwaga taliki 26, Kamena, 1994, Birara yicanywe n’umuhungu we witwaga Nzigira.
Kugeza ubu nta foto ya Aminadab Birara irajya ahagaragara.
Murumuna we witwa Karamaga nawe wari warokotse Jenoside nawe aherutse gutabaruka.
Umwe mu bantu bo mu Muryango wa Aminadab Birara uri mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’u Rwanda ni Dr Rose Mukankomeje, uyobora Inama nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza, uyu akaba ari Mubyara w’Intwari Aminadab Birara.
Mu Bufaransa agace kashyizweho kiswe “Place Aminadabu Birara” kari ahitwa “18è Arrondissement – Place Aminadabu Birara, 1925-1994. Héro de la Résistance à Bisesero durant le Génocide des Tutsi au Rwanda.”
Umwanzuro wo kumwitirira ako gace wafatiwe mu Nama Nkuru y’Umujyi wa Paris yabaye ku wa 19 Ugushyingo 2021.