Amasaha Y’Ingendo Yagejejwe Saa Yine Z’Ijoro, Gyms Zirakomorerwa

Inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo zemewe kuva saa kumi za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro, mu gihe zasozwaga saa tatu z’ijoro.

Ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu.

Gusa iyi nama yemeje ko mu turere tw’Intara y’Amajyepfo turimo Ruhango, Nyanza, Huye, Gisaragara, Nyaruguru na Nyamagabe, ingendo zitagomba kurenza saa moya z’ijoro.

Ingendo hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali zizakomeza. Umubare w’abagenzi imodoka rusange zitagomba kurenza wavuguruwe zemererwa gutwara 75% by’ubushobozi bwazo, mu gihe zari zemerewe 50%.

- Advertisement -

Inama zihuza abantu zizakomeza, ariko umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira inama bw’aho bakoraniye. Iyo barenze 20 basabwa kwipimisha COVID-19.

Muri aya mabwiriza harimo ko insengero zahawe uburenganzira bwo gukora zishobora kwakira abantu kugeza kuri 50% ugereranyije n’ubushobozi bwazo, mu gihe zari zemerewe 30%.

Iyi nama y’abaminisitiri kandi yemeje ko resitora na Café zizakomeza kwakira abantu batarenze 50%, kandi ntizirenze saa tatu z’ijoro.

Ku bijyanye n’ubukwe, hemejwe ko abantu bashobora kubwitabira batarenga 30, mu gihe habarwaga 20. Ibirori byo kwiyakira ariko birabujijwe.

Hemejwe ko n’abitabira ikiriyo batagomba kurenga abantu 30, mu gihe habarwaga 10 bashoboraga kucyitabira icyarimwe.

Muri iyi myanzuro, inzu zikorerwamo siporo zizwi nka Gyms zakomorowe.

Imyanzuro ikomeza iti “Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) bizafungurwa mu byiciro, gahunda y’ifungura izatangazwa na Minisiteri ya Siporo nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVOD-19.”

Pisine na spa bizakomeza gufungwa, icyakora abacumbitse muri hotel bemerewe gukoreramo siporo, berekanye ko bipimishije COVID0-19.

Muri ayo mabwiriza harimo ko mu gihe igihugu cy’u Buhinde gikomeje kwibasirwa n’ubwandu bushya bwa COVID-19, abagenzi bavayo bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi ahantu hateganyijwe, kandi bakiyishyurira ikiguzi cyose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version