Imirenge Irindwi Ya Gasabo Irabura Amazi

Akarere ka Gasabo ni ko kanini mu turere dutatu tw'Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC bwatangaje ko amazi ari bube make mu mirenge irindwi y’Akarere ka Gasabo kubera ko hari umuyoboro wayo wangiritse ukeneye kubanza gusanwa.

Imirenge iri bubure amazi mu gihe runaka ni Kimironko, Kinyinya, Bumbogo, Ndera, Gisozi na Kimihurura.

WASAC ivuga ko iyangirika ry’umuyoboro uri muri Kagugu ari ryo riri butume amazi aba afunzwe kugira ngo habeho kubanza kuwusana nyuma yongere afungirwe.

Isaba abantu gukoresha neza amazi ahari mu gihe amazi ahagije ataraboneka.

- Advertisement -

Kuri X yayo  WASAC yanditse iti: “…Turakora ibishoboka byose dusane ahangiritse, basubirane amazi. Tubiseguyeho!”

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaciye uwo muyoboro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version