Unity Club Ifite Imishinga Yo Guteza Imbere Nyamagabe

Abakozi mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umuryango Unity Club bayobowe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club Régine Iyamuremye baraye basuye ibikorwa by’umushinga “ISANO ISHAMITSE UBUKIRE” uyu muryango watangije mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe

Unity Club yafatanyije n’abafatanyabikorwa barimo KOICA-Rwanda bubaka inzu mberabyombi bise ‘ISANO Community Center’ itangirwamo serivisi  z’isanamitima, guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa ndetse ikaberamo  n’ubusabane mu baturage b’Umurenge wa Cyanika.

Iyi nzu ifasha urubyiruko kwidagadura kandi igakorerwamo isanamitima

Uyu muryango wubatse ishuri ry’incuke kuri G.S Ngoma; wubaka  n’ibyumba bine by’amashuri agezweho ya ‘smart classrooms’ ndetse n’icyumba cy’ubushakashatsi mu mashuri(laboratwari) gikoreshwa n’abiga muri G.S Rugogwe.

Wakoze ubuvugizi hubakwa Ishuri ryisumbuye ry’ubumenyi-ngiro rya Cyanika ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cyanika ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside bagera 40,000.

- Advertisement -
Urubyiruko rwigishwa mudasobwa

Mu ruzinduko rwabo, abakozi ba Unity Club Intwararumuri basuye ibyo bikorwa byose, bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Thadée Habimana wari kumwe na bamwe mu bayobozi n’abakozi mu nzego z’ibanze muri Nyamagabe.

Abo bashyitsi banasuye ibikorwa bya Koperative y’abahinzi b’ibigori, KOIKWI, yavutse ku nkunga ya Unity Club.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yashimye abo bashyitsi ku bikorwa bagizemo uruhare bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’akarere ayobora.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Unity Club Régine Iyamuremye

Avuga ko ibikorwa byiza bashyize mu Karere  byazanye impinduka nziza mu mibereho n’imibanire y’abatuye Cyanika.

Akarere ka Nyamagabe kagizwe n’ Imirenge 17. Kari ku buso bwa 1090 Km2. Ibarura riheruka rivuga ko gatuwe n’abaturage 374,098, muri bo abagabo ni 183,380; abagore abagore bakaba 190,790.

Ubucucike bw’imiturire ni abantu 313/Km2.

Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe biherereye mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Nyamugari, Umudugudu wa Nyarusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version