Tour Du Rwanda Igiye Guca Muri Nyungwe, Pariki Ihoramo Imvura

Ku munsi wayo wa Gatatu wa Tour du Rwanda ( ushyizemo n’umunsi iri siganwa ryatangiriyeho) abasiganwa barahaguruka mu Karere ka Huye bagana mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Kamembe.

Abasiganwa baraca muri Pariki ya Nyungwe, iyi ikaba ari pariki ihoramo imvura n’ibihu kandi iyi pariki igira amakoni menshi.

Mu muhanda kandi hari ubwo bahura n’udukoko tuba twaje kwicara aho ku muhanda ngo turebe abahisi n’abagenzi.

Nk’uko bisanzwe, Taarifa irabagezaho uko aka gace kari bugende.

- Advertisement -

Hagati aho umwenda w’umuhondo ufitwe n’Umubiligi Jonathan Vervenne n’aho agace ka Muhanga- Kibeho karaye gatwawe n’Umunya Israel Itamar Einhorn  wo mu ikipe Israel-Premier Tech.

Baraca muri Nyungwe bakomeze iya Kamembe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version