Ibihugu bimwe mu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba byatinze gutanga amafaranga bituma hari gahunda zitagezweho. Imwe muri zo ni uko hari imirimo y’Urukiko rw’uyu Muryango itazakorwa kubera ko nta mafaranga ahagije ahari.
The East African yanditse ko muri iki gihe hari Miliyoni $ 40 ibihugu byo muri uyu muryango bitaratanga.
Ni amafarana menshi ku buryo kuyabura bituma hari gahunda z’uyu muryango zidakorwa.
Mu kiganiro giherutse guhabwa itangazamakuru cyabereye ku kicaro cy’uyu Muryango kiri Arusha muri Tanzania, havugiwemo ko hari n’abakozi batarahembwa.
Bisanzwe bizwi ko umukozi utarahembwa cyangwa uhembwa nabi adakora akazi neza.
Si ubwa mbere ibura ry’amafaranga riteje imbogamizi mu mikorere y’uyu Muryango kuko mu myaka yatambutse Uburundi na Sudani y’Epfo byasabwaga kwishyura ibirarane by’imisanzu yabyo.
U Rwanda, Kenya na Tanzania biri mu bihugu byatanze kandi n’ubu bigikora uko bishoboye ngo bitange neza imisanzu yabyo.
Ikindi gihugu kivugwamo kudatanga amafaranga ashyirwa mu kigega cya EAC ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, iyo yo ikaba yarigeze no gutangaza ko ‘nibishoboka’ izava muri uyu Muryango.
Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kandi uri kwaguka kuko uherutse no kwakira Somalia ngo ibe umunyamuryango.
Ibi bihugu byatangiye ari u Rwanda, Uburundi, Uganda, Tanzania na Kenya.
Nyuma hiyongereyemo Sudani y’Epfo, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Somalia.