Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru hari amakuru yemeza ko yaba Hamas yaba na Israel nta ruhande ruri bwohereze uruhagarariye mu isinywa nyirizina kandi rya burundu ry’amasezerano yo kugarura amahoro muri Gaza riri bubere i Sharm el-Sheikh mu Misiri.
Uwo muhango uraba urimo abahuza bonyine naho abarwana bo ntibemerewe kuhakandagira.
Kuwusinya biraba bihagarariwe na Perezida wa Amerika Donald Trump n’abahuza bo muri Qatar, mu Misiri, Indonesia, Turikiya, Pakistan n’abandi.
Umwe mu bayobozi muri Biro Politiki ya Hamas witwa Hussan Badran yabwiye itangazamakuru ko nta muntu wo muri bagenzi be watumiwe muri kiriya gikorwa.
Ikinyamakuru kitwa Maariv cyo kivuga ko nta n’umuyobozi wa Israel uri buhagere.
Ni inkuru yo gukurikirana uko amasaha yicuma…