Ububi Bw’Itabi Bugera No Mu Kwangiza Uruhu Rukagira Amabara Asa N’Amagaramba

Mu bihe no mu buryo butandukanye, Minisiteri y’ubuzima ikunze gusaba Abanyarwanda kureka itabi kuko ryica ubuzima mu buryo bwinshi. Ububi bw’itabi ntibugarukira mu gutera abantu kanseri n’uburemba, ahubwo rizamurira umunywi waryo ibyago byo kurwara indwara ituma uruhu rugira amabara mabi ameze nk’amagaragamba bita psoriasis.

Iyi ndwara ntiyandura kandi ntiyica ariko nanone itera ipfunwe uyirwaye kuko ituma uruhu rutakaza ubwiza, rugasa n’uruvuvuka kandi rukagira amabara agaragara nabi mu maso ya benshi.

Abaganga bavuga ko bimwe mu bitera abantu kurwara iyi ndwara harimo uturango ndangasano( genes) abantu baba bakomora kubababyaye ariko nanone hakaba ibindi bintu bizamura ibyago byo kuyirwara cyangwa kuyigaragaza cyane( ku wanyanduye) birimo kunywa itabi no kunywa inzoga ndetse no guhangayika.

Dr. Alice Amani Uwajeni ukora mu ihuriro nyarwanda ry’abarwayi n’abavuzi ba psoriasis akaba asanzwe ari umuganga w’indwara z’uruhu avuga ko ubusanzwe uruhu rw’umuntu ruhindura isura buri minsi 21.

Uko guhinduka guterwa ahanini no gukaraba kugira ngo umuntu akureho icyo abantu bita imbyiro kandi ubusanzwe imbyiro ni ibyuya biba byasohowe n’umubiri bigaca mu twengehu, umubiri w’umuntu ugahumeka.

Ku muntu urwaye psoriasis rero uruhu rwe ruhindura amabara buri minsi itatu.

Iyi mihindagurikire ya hato na hato iri mu bituma ruhorana amabara atandukanye kandi agaragara nabi.

Mu kiganiro abagize Ihuriro ry’abarwayi n’abavura iriya ndwara ryitwa Rwanda Psoriasis And Psoriatic Arthritis Association bahaye itangazamakuru kuri iki Cyumweru bavuze ko n’ubwo iyi ndwara itandura, ikibazo ari uko uyirwaye ahezwa  cyangwa akiheza bikiyongraho ko n’imiti yayo ihenze.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko abaganga bayo ari bake kuko n’abavura indwara z’uruhu muri rusange nabo ari mbarwa.

Mu Rwanda abaganga nk’aba bari mu kazi ni abantu 13 undi umwe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku bw’amahirwe, hari abandi bari kwiga ngo bazaze bafashe abo bari mu kazi.

Dr Uwajeni asaba abantu kudaha akato abafite ubu burwayi kandi nabo bakitabira kwivuza hakiri kare.

Ati: “ Iyi ni indwara iri chronic, bivuze ko ikira ariko ikongera ikagaruka. Niyo mpamvu dusaba abantu kwisuzumisha hakiri kare kandi bakirinda ibintu bituma uburwayi bukomera birimo kunywa itabi n’inzoga, bakirinda umuhangayiko kuko nawo twasanze utuma uruhu rw’umuntu rutakaza umwimerere warwo”.

Umwe mu barwaye iyi ndwara kera kuko ayimaranye imyaka 33 witwa Gérald Rugambwa avuga ko kunywa neza imiti no kwirinda inzoga n’itabi byamufashije kuko nta burwayi bw’iyo ndwara akigaragaza cyane.

Kuri we, ni ngombwa ko abantu basobanukirwa ibyayo, bakibuka ko igihe cyose ku mubiri wabo hagaragaye amabara adasanzweho, baba bagomba kujya kubaza muganga, akabasuzuma hakiri kare.

Nk’uko bisanzwe ku zindi ndwara, kwivuza Psoriasis kare biyigabanyiriza ubukana, bigahesha uyirwaye amahirwe y’uko itamuzahaza bityo ndahezwe mu bandi kubera uko uruhu rwe rusa.

Iyi ndwara ifata ibice bitandukanye by’umubiri birimo inzira, amano n’intoki, amatako n’amaboko ndetse n’uruhu rwo ku gihimba.

Bitewe n’ubukana bwayo, abayirwaye bakunze guhabwa akato cyangwa bakakiha kuko baba babona ko uruhu rwabo ari igisebo kuri bo.

Ntiryana kandi ntiyica ariko ibangamira nyirayo kuko imugaragaza nabi kandi no kuyivuza mu gihe yakuze bigahenda.

Imwe mu miti yayo irenza Frw 100,000.

Mu mwaka wa 2014 mu Nama nkuru y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima hanzuriwemo ko ibihugu byose biwugize bikwiye gushyiraho ingamba zo guhangana na psoriasis.

Byasabwe ko izo ngamba zigomba kuba zigamije kurinda ko abayirwaye bahezwa kubera yo ahubwo zikaza ari izo kubafasha kugera ku miti.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version