Ku rukuta rwayo wa X, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 06, Mutarama, 2025, abacuruzi bohereza ibicuruzwa hanze batazongera kwakwa icyangombwa cyabyo keretse mu gihe igihugu byoherejwemo ari cyo kibisabye.
Ni imwe mu ngamba iyi Minisiteri yatangaje zije zikurikiye ibiherutse kuvugwa n’abacuruzi ko hari ibyangombwa RSB, Rwanda FDA na RICA zibasaba kandi byagombye kuba bihurijwe ahantu hamwe, bigatangirwa rimwe, ntibasiragizwe.
Ikindi gikubiye mu itangazo rya MINICOM ni uko impushya ku bicuruzwa byinjizwa mu Rwanda zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima.
Havanyweho kandi amafaranga yishyurwaga n’inganda nto n’iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z’ubuziranenge.
Iri tangazo ryasinywe na Minisitiri ushinzwe ubucuruzi n’inganda Sebahizi Prudence rivuga ko igiciro cya serivisi ziganisha ku kirango cy’ubuziranenge ku nganda nini kitagomba kurenga Frw 100,000.
Announcement on streamlining service delivery in National Quality Infrastructure Institutions | Itangazo ku kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z’ubuziranenge. pic.twitter.com/YTlGI3AHpL
— Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) January 6, 2025