Abantu Ibihumbi 211 Bazahabwa Ibiribwa Muri Guma Mu Rugo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imiryango yabaruwe ko izakenera ibiribwa muri guma mu rugo igera ku bihumbi hafi 211, bikazatangwa hagendewe ku mubare w’abagize umuryango.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje ko kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, hose bazajya muri Gahunda ya Guma mu rugo guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, kugira ngo uwanduye amare iminsi 10 mu muryango we, ku buryo iriya minsi ishobora kurangira virusi yamushizemo.

Ati “Abo bantu turashaka ko guma mu rugo irangira nibura ubuzima bwongera gutangira, basubira mu buzima batari kwanduza.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko hemezwa Guma mu rugo hanatekerejwe ku bazakenera inkunga z’ibiribwa, kuko imirimo yabo izaba yahagaze.

Yavuze ko Leta yiyemeje iyo nshingano, ariko yasabye uturere gukorana n’abafatanyabikorwa nk’amadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri leta, abikorera n’abandi bafite ubushobozi bwo gufasha, ngo bunganirane.

Ati “Hazagerageza gutangwa rero ibiryo ku miryango yabazwe igera ku baturage hafi ibihumbi 211, ku buryo muri iyo miryango bazatanga bakurikije imibare y’abantu umuntu afite mu muryango we.”

Hazatangwa ifu y’ibigori, ibishyimbo n’umuceli. Biteganywa ko ingo zifite abana cyangwa abagore bonsa zizahabwa ibiribwa bibaha intungamubiri z’inyongera.

Hari ibindi bizakorwa

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hashize iminsi hatangazwa abantu bashya banduye barenga 800, ndetse n’abapfa hari umunsi barenze 20.

Ibyo ngo bigaragaza ko icyorezo cyafashe indi ntera, ku buryo ingamba zaherukaga gufatwa zirimo ko abantu bagomba kugeza saa kumi n’ebyiri bari mu ngo zitatanze umusaruro wifuzwaga.

Ni ibibazo byose birimo guterwa na Coronavirus yihinduranyije ya Delta.

Ati “Twari dufite ibitaro bya Nyarugenge twakiriramo abo barwayi, ariko n’andi mavuriro mu Mujyi wa Kigali twari twarafunze mu kwezi kwa kabiri twongeye kugenda tuyafungura rimwe ku rindi, kubera ko twakiraga abarwayi bakeneye kwitabwaho mu buryo budasanzwe.”

Yavuze ko ubu bwandu bwa Delta bufite umwihariko mu kwandura vuba cyane ndetse no gutuma uwanduye aremba.

Kuba guma mu rugo ije ngo bizagabanya uburyo abantu bahura, binatange umwanya wo kurushaho kwita ku banduye.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Ikindi cyemezo cyafashwe ni uko turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere twavuga ko dufite ubwandu bwiyongereye cyane, turaza gusuzuma abantu mu kagari aho batuye.”

“Nibura dushyireho ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishiriza COVID-19, kugira ngo bamenye uko bahagaze.”

Ikindi ngo ni uko abo bizajya bigaragara ko bafite ibimenyetso by’uko bashobora kuremba igihe icyo aricyo cyose, bazajya bahabwa imiti imaze kugaragaza ko igabanya ubukana bw’iriya virus.

Biteganywa ko hazakusanywa amakuru menshi kuri iki cyorezo mu gihugu, azashingirwaho ku zindi ngamba zifatwa.

Dr Ngamije yakomeje ati “Tuzongera dusuzume abantu ku munsi wa 9 n’uwa 10, tumenye tuti ’dore ikivuyemo’, ndetse murabizi ko ibyemezo guverinoma ibifata ishingiye ku makuru aba ahari kandi twese tuba tubona.”

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze kwandura COVID-19 ni 50,742, mu gihe abamaze gupfa ari 607.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version