Uko Umutekano Mu Rwanda Wifashe Hagati Ya Mutarama Na Kamena

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana yavuze ko muri rusange umutekano mu Rwanda uhagaze neza ariko ngo ikibazo gituma Abanyarwanda badatekana ni Ibiza.

Yabivuze mu kiganiro yahaye itangazamakuru cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’ubutabera, Umumyamabanga mukuru wa RIB( Rtd) Col Jeannot Ruhunga ndetse n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye

Yatanze urugero rw’uko hagati ya Mutarama na Kamena, 2023  ibiza byangije  inzu 6000, hapfa amatungo 681, bisenya ibyumba by’amashuri 66, ibiraro 63, hangirika na hegitari 1490 z’imirima ihingwa.

Alfred Gasana yavuze ko ibyaha bigaragara mu Rwanda muri iki gihe harimo ubujura bw’intsinda z’amashanyarazi, inkongi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’ibindi.

Hagaragara kandi  gukubira no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, gusambanya abana no gukora ubucuruzi butemewe,  byose hamwe bihujwe  birengeje 93% by’ibyaha byose biri mu Rwanda.

Ubusinzi buri mu bituma Abanyarwanda benshi bakora ibyaha, izindi mpamvu zikaba amakimbirane mu miryango ashingiye ku mikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Alfred Gasana avuga kandi ko ikindi kibangamira umutekano w’Abanyarwanda muri rusange ari impanuka zikorerwa mu mihanda.

Ati: “Umutekano wo mu muhanda nawo si shyashya kuko abantu barapfa, abandi bakahamugarira bya burundu.Muri rusange ibyaha bigaragara mu muhanda umubare munini w’ababigenderamo ni abanyamaguru, abamotari n’abatwara amagare.”

Mu buryo butandukanye n’uko abenshi bashobora kubitekereza, Intara y’Uburasirazuba niyo ikorwamo impanuka nyinshi mu Rwanda.

Hakurikiraho Umujyi wa Kigali, Intara y’Uburengerazuba, Amajyepfo agakurikiraho hagataho Intara y’Amajyaruguru.

Ku byerekeye impanuka kandi ibizitera ni byinshi ariko iza ku mwanya wa mbere ukutagabanya umuvuduko aho bikwiye.

Mu biteza umutekano muke, ubusinzi nibwo bufite ijanisha rito kuko bufite iringana na 3%.

Ni ikiganiro gisanzwe gihuza Polisi, RIB n’abanyamakuru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version