Imisoro Y’Abanyarwanda Ifite 52.9% Ku Ngengo Y’Imari- RRA

Ronald Niwenshuti, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Ronald Niwenshuti avuga ko aho bigeze ubu, imisoro iva mu baturage igira uruhare rwa 52.9% mu mafaranga yose agize Ingengo y’Imari y’u Rwanda.

Niwenshuti yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku byo ikigo ayobora cyagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari urangirana na Kamena, ugatangirana na Nyakanga y’umwaka ukurikiye.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Revenue Authority avuga ko ijanisha risigaye ngo u Rwanda rwihaze ku ngingo y’imari rukenera yose ivuye mu misoro, bizasaba igihe no kwigisha abantu.

Ati: “ Aho tugeze ubu ni aho kwishimira kuko twaturutse kure. Ni urugendo rurerure rwo kwigisha abantu akamaro ko gusora no kubaha ikoranabuhanga ngo bishyure biboroheye”.

Kugira ngo ibyo bishoboke, Ronald Niwenshuti avuga ko abakora politiki bashyiraho imisoro itari isanzweho kugira ngo izibe icyo cyuho.

Yakomozaga ku musoro ku nyongeragaciro uherutse gushyirirwaho ibikomoka kuri petelori, akemeza ko ari ibintu bibaha inshingano zo kwishyuza n’uwo musoro.

Komiseri mukuru wa RRA avuga ko imwe mu ngamba zituma abantu bishyura neza ari uko bakoresha ikoranabuhanga rya EBM.

Umwe mu ba Komiseri bakuru muri iki kigo yabwiye Taarifa Rwanda ko hari amafaranga runaka Leta ‘yigomwe’ iyishyura abarangura ibikomoka kuri petelori kugira ngo n’umusoro utaba muremure cyane.

Ati: “…Iyo bavuze ngo Leta yarigomwe baba bavuze ko iyo isoresha uko byakagombye igiciro cyari kuba kirekire, bivuze ko Leta yatangiriye umuturage amafaranga runaka kugira ngo bigabanye igiciro”.

Buri mwaka ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gitangiza umwaka wo gusora utangirana na Nyakanga, ukarangizanya na Kamena mu mwaka ukurikiyeho.

Mu isoresha ry’uyu mwaka, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko kinjije arenga Miliyari Frw 3 kandi arenga ayo bari barihaye nk’intego.

Ikindi Ronald Niwenshuti yishimira ni uko mu Rwanda hose habarurwa abacuruzi 147,000 bakoresha EBM.

Imwe mu ngamba zafashije mu kubigeraho ni ubukangurambaga no guha abantu agahimbazamusyi ka 10% by’amafaranga runaka yasoze akoresheje EBM.

Ashima kandi ko hari abantu bibwirije basora ibirarane kuko bongerewe igihe cyo kuyishyura.

Ikindi avuga no uko habayeho uburyo bwo kurwanya abanyereza imisoro n’abacuruza magendu.

Hari gahunda kandi ikigo cy’igihugu gifite yo kuzamura ubushake bwo kwishyura no kwaka EBM binyuze mu bindi bihembo bazagezwaho mu gihe kiri imbere.

Ubusanzwe umuntu ucuruza amafaranga ari munsi ya Miliyoni Frw 2 ntasora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto