Iran Yahakanye Iby’Uko Ishaka Imishyikirano Na Amerika

Umuvugizi wa Minisiteri y'ububanyi n'amahanga wa Iran Esmaeil Baghaei

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran binyuze mu muvugizi wayo  witwa Esmaeil Baghaei yatangaje ko ibiherutse gutangazwa n’Intumwa ya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati by’uko hari ibiganiro hagati y’impande zombi ari ibinyoma.

Steve Witkoff aherutse gutangaza ko hari ibiganiro biteganyijwe mu Cyumweru gitaha bizahuza abadipolomate ba Amerika na Iran bakaganira uko ibiganiro by’uko Iran yahagarika gutunganya ubutare bwa Iranium.

Uruhande rwa Iran rwahakanye ko iyo gahunda ihari, ruvuga ko ababivuga babihimba.

Si Witkoff gusa wavuze ko hari iyo gahunda, ahubwo na Perezida Trump yabivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize NATO iherutse kubera mu Buholandi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yabihakanye, avuga ko nta gahunda Teheran ifite yo kuganira na Washington ku ngingo iyo ari yo yose.

Icyakora Perezida wa Iran witwa Masoud Pezeshkian aherutse kubwira Umunyamerika wamamaye mu gutumiza no kuganiriza abantu kuri YouTube witwa Tucker Carlson ko afite icyizere ko ibyo igihugu cye kitumvikana na Amerika bishobora guhabwa umurongo binyuze mu biganiro.

Iran isa nk’aho itazibagirwa cyangwa ngo ibabarire Amerika na Israel nyuma y’ibitero ibi bihugu byombi byayigabyeho bifatanyije.

Byasenye inganda zayo zitunganya ubutare bwa Iranium bukorwamo ingufu za kirimbuzi zikorwamo n’ibisasu kandi bikorwa mu gihe Amerika yari yarangarije Iran mu biganiro bagiranaga.

Uretse inganda ibyo bitero byasenye, byanahitanye abasirikare bakuru mu ngabo za Iran, byica abahanga mu by’ubutabire n’ubugenge bakoraga muri izo nganda.

Ibinyamakuru byo muri Israel na bimwe byo muri Amerika byatangaje ko ibitero bya Washington na Teheran byasubije inyuma gahunda ya Iran yo gutunganya buriya butare byibura ho imyaka ibiri.

Hagati aho David Barnea uyobora urwego rw’ubutasi bwa Israel rwitwa Mossad yavuze ko abakozi b’iki kigo bazahora bahanze amaso muri Iran.

Barnea yavuze ko Iran izahora mu maso no mu matwi y’abanya Israel kuko ari we mwanzi ukomeye iki gihugu gifite kurusha abandi bose bari ku isi.

Uruhande rwa Iran narwo ruvuga ko rutazabura kwikungahaza ku butare bwa Iranium busanzwe buyifasha mu nzego zitandukanye harimo n’iz’ubukungu n’inganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto