Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda, cyatangaje uko ikinyuranyo hagati y’ibyo u Rwanda rwohereje n’ibyo rwatumije mu mahanga gihagaze mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Iyo mibare iba igamije gusobanurira abaturage uko ibikorerwa mu nganda z’igihugu cyabo byoherezwa hanze ugereranyije n’ibyo gitumiza yo.
Nk’ubu mu gihembwe cya kabiri cya 2025, icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 12.5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize(2024).
Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025, ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka Miliyoni $ 1,735.8, bikagaragaza igabanuka rya 13% ubaze uhereye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.
Imibare irambuye yerekana ko ibyavuye mu nganda cyangwa mu buhinzi bikoherezwa i mahanga ariko bikomoka mu Rwanda byari bifite agaciro ka Miliyoni $ 346.04, ak’ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwa mu yandi mahanga kagera kuri Miliyoni $ 142.41 naho ak’ibyinjiye mu Rwanda kageze kuri Miliyoni $ 1,247.39.
Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare cyarabaruye gisanga mu gihembwe kivugwa aha, ibyo Rwanda rwohereje mu mahanga byose byaragabanutseho 35.64% ugereranije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024 (aho agaciro kageraga kuri Miliyoni $ 346.04 na Miliyoni $ 537.64), gusa nanone kagabanutseho 28.03% ugereranije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025.
Ibyo iki kigo kivuga kandi birimo ko ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga byose byaragabanutse ku kigero cya 20.50% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024, binagabanukaho 9.55% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Mu burya busa n’ubu, ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwayo byagabanutseho 13.17% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 mu gihe byari byiyongereye ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2024 byiyongeraho 5.19% ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Mu gusesengura ibyo byose, ikigo NISR kivuga ko ibihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ari Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ubushinwa, Ububiligi na Luxembourg.
Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ariko rwakuye ahandi ibiza imbere ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ethiopia, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Uburundi n’Ubudage.
Imibare yerekana ko ku bireba ibi bihugu, Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwayo yoherejwemo 94.55% y’ibyabanje kunyura mu Rwanda mbere yo koherezwa mu mahanga, bifite agaciro ka Miliyoni $ 54,56.
Byiganjemo ibiribwa n’amatungo bifite agaciro ka Miliyoni 51.62 $ hagakurikiraho ibikomoka kuri petelori n’ibikoresho bifitanye isano nabyo bifite agaciro ka Miliyoni $ 31.94.
Ubushinwa, Tanzania, Ubuhinde, Kenya na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nibyo bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa nk’uko raporo ya NISR ibigaragaza.