Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2025 7:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyanya cy'inganda cya Bugesera mu Murenge wa Gashora, Akagari ka Ramiro.
SHARE

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda, cyatangaje uko ikinyuranyo hagati y’ibyo u Rwanda rwohereje n’ibyo rwatumije mu mahanga gihagaze mu gihembwe cya mbere cya 2025.

Iyo mibare iba igamije gusobanurira abaturage uko ibikorerwa mu nganda z’igihugu cyabo byoherezwa hanze ugereranyije n’ibyo gitumiza yo.

Nk’ubu mu gihembwe cya kabiri cya 2025, icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 12.5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize(2024).

Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025, ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka Miliyoni $ 1,735.8, bikagaragaza igabanuka rya 13% ubaze uhereye mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Imibare irambuye yerekana ko ibyavuye mu nganda cyangwa mu buhinzi bikoherezwa i mahanga ariko bikomoka mu Rwanda byari bifite agaciro ka Miliyoni $ 346.04, ak’ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwa mu yandi mahanga kagera kuri Miliyoni $ 142.41 naho ak’ibyinjiye mu Rwanda kageze kuri Miliyoni $ 1,247.39.

Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare cyarabaruye gisanga mu gihembwe kivugwa aha, ibyo Rwanda rwohereje mu mahanga byose byaragabanutseho 35.64% ugereranije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024 (aho agaciro kageraga kuri Miliyoni $ 346.04 na Miliyoni $ 537.64), gusa nanone kagabanutseho 28.03% ugereranije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa  2025.

Ibyo iki kigo kivuga kandi birimo ko ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga byose byaragabanutse ku kigero cya 20.50% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 ugereranyije n’igihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024, binagabanukaho 9.55% mu gihembwe cya mbere cya 2025.

Mu burya busa n’ubu, ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwayo byagabanutseho 13.17% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 mu gihe byari byiyongereye ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2024 byiyongeraho 5.19% ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2025.

Mu gusesengura ibyo byose, ikigo NISR kivuga ko ibihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ari Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ubushinwa, Ububiligi na Luxembourg.

Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ariko rwakuye ahandi ibiza imbere ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Ethiopia, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Uburundi n’Ubudage.

Imibare yerekana ko ku bireba ibi bihugu, Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwayo yoherejwemo 94.55% y’ibyabanje kunyura mu Rwanda mbere yo koherezwa mu mahanga, bifite agaciro ka Miliyoni $ 54,56.

Byiganjemo ibiribwa n’amatungo bifite agaciro ka Miliyoni 51.62 $ hagakurikiraho ibikomoka kuri petelori n’ibikoresho bifitanye isano nabyo bifite agaciro ka Miliyoni $ 31.94.

Ubushinwa, Tanzania, Ubuhinde, Kenya na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu nibyo bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa nk’uko raporo ya NISR ibigaragaza.

TAGGED:CongofeaturedIbarurishamibareIbicuruzwaIkigoImibareIngandaUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 
Next Article DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?