Urubyiruko Rw’Abakorerabushake Si Imburamukoro, Hari Icyo Abanyarwanda Basabwa

Ubuyobozi mu Rubyiruko rw’abakorerabushake cyane cyane abo mu Karere ka Kicukiro, buvuga ko mu kazi bakora ko gukangurira abantu gukurikiza amabwiriza kuri COVID-19 hari bamwe babafata nk’imburamukoro.

Ngo byagombye guhinduka, abaturage bakamenya ko ibyo ruriya rubyiruko rukora, rubiterwa no gukunda igihugu.

Muri rusange urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rusanzwe ruvugwaho imyitwarire myiza.

Ubwo icyorezo COVID-19 cyadukaga mu Rwanda muri Werurwe 2020, Minisiteri y’ubuzima yakoranye na Polisi y’u Rwanda mu gushishikariza abantu kucyirinda, ariko isanga bumwe mu buryo bwo kubikoramo ari ugukorana na ruriya rubyiruko kuko rusanzwe rukorera muri buri karere k’u Rwanda.

- Advertisement -

N’ubwo hari aho bamwe muri rwo baherutse kuvugwaho imyitwarire mibi, ariko muri rusange ngo bagira uruhare mu gukumira ko abandura bakwiyongera.

Umwe mu bagize ruriya rubyiruko witwa Eric Collins Dukuzimana akaba akorera mu Karere ka Kicukiro, avuga ko we na bagenzi be bagize uruhare rukomeye mu gutuma hari abantu batandura kiriya cyorezo n’ubwo bigoye gupima ijanisha ry’ako kamaro.

Ati: “Akazi twakoze kagize akamaro ko gufasha abantu kumva ko COVID-19 ihari, kandi ko yica, bityo abatwumviye  barayirinda. Nizera ko hari abandi babona akamaro kacu n’ubwo hari n’abatwita imburamukoro.”

Uru rubyiruko rwagize uruhare rugaragara mu gufasha abaturage kwirinda COVID-19

Dukuzimana avuga ko abantu badakwiye gufata ruriya rubyiruko nk’imburamukoro, ahubwo ko bakwiye kumva ko ari abana b’u Rwanda, baharanira ko abarutuye bagira ubuzima bwiza kandi batekanye.

Icyifuzo cye ni uko Abanyarwanda b’ingeri zose bagombye kubaba hafi, bakabatera inkunga y’ibitekerezo aho kubasuzugura kubera ko bakiri bato.

Akamaro kabo kagaragaye no muri ‘Guma Mu Rugo’

Umukuru w’umwe mu midugudu yo mu Karere ka Kicukiro witwa Tega uyobora Umudugudu wa Gikundiro mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha bagize akamaro no mu gihe cya ‘Guma mu Rugo.

Ati: “Akamaro ka bariya basore n’inkumi njye nakabonye no mu gihe cya Guma mu Rugo. Ni bo badufashije gushyira ibiribwa mu mifuka hakurijijwe ibilo bigenewe umuryango runaka, badufasha no mu kubigeza ku baturage. Akamaro kabo si gato!”

Na we yemera ko hari bamwe muri bo batandukira bagakora ibyo batatumwe, ariko akavuga ko muri rusange bitwara neza kandi bakwiye kubishimirwa.

Tega asaba inzego zishinzwe kwita kuri ruriya rubyiruko kurushakira amahugurwa kugira ngo rukomeze kwiyungura ubumenyi, kuko ngo n’umusirikare na we ahabwa amahugurwa kandi asanzwe yaraciye mu cyo yise ‘amafunzo’.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorera bushake ku rwego rw’igihugu, Bwana Abdallah Murenzi, na we avuga ko urubyiruko ayoboye rwitwaye neza kandi rwagize uruhare rugaragara mu gufasha Abanyarwanda kwirinda kiriya cyorezo.

Yabwiye Taarifa ati: “Bagize akamaro kanini mu guhangana na COVID, kuko ndaguha urugero; nk’ubu mu Mujyi wa Kigali tuhafite urubyiruko ibihumbi bibiri rukorana n’inzego mu gufasha abaturage kubahiriza ingamba. Hari n’abandi 10.300 mu Ntara zose bakora umunsi ku munsi mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19.”

Murenzi Abdallah

Murenzi na we avuga ko imbogamizi bahura na zo kenshi ari iz’abantu bamwe batumva amabwiriza n’abanyamahane, bagahohotera ruriya rubyiruko.

Ashimira Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima -RBC kubaba hafi, kandi cyishimira uruhare rwa ruriya rubyiruko mu gukumira ikwirakwizwa rya kiriya cyorezo.

Imibare Taarifa yahawe n’ubuyobozi bwa ruriya rubyiruko ku rwego rw’igihugu ivuga ko kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru, mu Rwanda hari abasore n’inkumi 415,034 b’abakorerabushake mu gukumura ibyaha. By’umwihariko mu karere ka Kicukiro habarurwa abasaga 40,000.

Share This Article
1 Comment
  • Abakorerabushacye bafite aamaro cyane kuko baradufashije twese muri rusange nkabanyarwanda twagakwiye kubashima aho kubagaya kuko nabo nabantu kumakosa bakora bayaterwa natwe tutabumvira ibyo badusabye ngo tubyumve

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version