Perezida w’agateganyo wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu nyuma y’uko umujyi mukuru Caracas uhuye n’imitingito ibiri ikomeye yakurikiranye mu masegonda make gusa.
Uwa mbere wari ku gipimo cya 7.2, uwa kabiri ukaba wari ku gipimo cya 7.5, ni ibipimo bya Ritchter byitiriwe Charles Ritchter wari umuhanga mu bugenge.
Ubu abatabazi bari gushakisha abarokotse mu bisigazwa by’inyubako ndende zasenyutse, mu gihe ikibuga mpuzamahanga gikuru cy’indege cya Venezuela cyafunzwe kubera ibyangiritse bikomeye byatewe n’iyi mitingito.
Perezida Rodríguez yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abaturage, ariko ntiyatangaje umubare w’abamaze gupfa.
Hagati aho, Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’isi (US Geological Survey) cyaburiye ko hashobora kuba hari umubare munini w’abapfuye n’ibyangiritse byinshi, kivuga ko “iki ari icyago gishobora kuba cyakwirakwiriye henshi.”
BBC yanditse ko ibi bibaye muri Venezuela mu gihe abaturage biteguraga kwihizihiza umunsi mukuru w’igihugu, bityo abantu benshi bakaba bari mu ngo zabo igihe iyi mitingito yabaga saa 18:04 ku isaha yaho (23:04 BST).
Imitingito yibasiye agace kari mu Burengerazuba bwa Caracas, kandi yumvikanye mu gihugu hose ndetse no mu mujyi wa Bogotá muri Colombia.
Hagati aho hari amajwi y’abantu yumviswe n’itangazamakuru batakira munsi y’inkuta zabagwiriye.
Minisitiri w’umutekano mu gihugu yasabye abaturage kuva mu nzu zabo kugira ngo birinde izindi ngaruka zishobora guterwa n’imitingito cyangwa gusenyuka kw’inyubako.

Abayobozi bo mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika y’Epfo bagaragaje ubufatanye n’akababaro batewe n’iki cyago, kimwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Nubwo ibikorwa byo gutabara bikomeje, urugero nyarwo rw’ibyangiritse n’umubare w’abahitanywe n’iki cyago ntibiramenyekana neza.

