Imitwe y’Abarwanyi Mu Burasirazuba Bwa DRC N’Aho Iherereye

Igice cy’i Burasirazuba bwa  Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kimaze imyaka myinshi cyaribasiwe n’imitwe y’abarwanyi. Ibiri niyo ikomeye kurusha iyindi arimo mu by’ukuri muri  kariya gace hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa mu Magana.

Imitwe y’abarwayi ibiri twavuze haruguru ko ikomeye kurusha iyindi ni ADF na FDLR  n’ubwo uyu wa nyuma wacitse intege mu rugero runaka.

Muri duce twa Lubero na Beni ni ukuvuga mu gice kitwa Grand Nord hari imitwe y’abarwanyi ibarirwa muri 20.

Mu bice bya Masisi, Walikale na Rutshuru hari indi mitwe myinshi ariko ukomeye muri iki gihe ni uwitwaNduma Defense of Congo–Rénové (NDC-R).

- Advertisement -

Muri Ituli hari uwitwa Coopérative pour le développement au Congo (CODECO) watangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri 2017.

Iyi mitwe yose icyo ihuriyeho ni ugushaka amabuye y’agaciro kugira ngo iyagurishe n’ibihugu bikize bityo ishobore gukomeza kubaho.

Kugira ngo ibi bishoboke bisaba ko iriya mitwe iba ifite ibyo kurya, imiti n’intwaro.

Ibi byangombwa byose biboneka ari uko iriya mitwe isahuye kandi ikagira abo yica.

Kugeza ubu mu Burasirazuba bwa DRC habarirwa imitwe y’abarwanyi 120 ariko ishobora no kurenga kuko ivuka  kenshi kandi henshi.

Abayobozi bakomeye biriya mitwe ni  Amuri Yakutumba, Guidon Shimiray, Michel Rukunda, Janvier Karairi na Katembo Kilalo.

Muri Kivu ya Ruguru
Muri Kivu y’Amajyepfo
Muri Ituri
Tanganyika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version