Imiyoborere Mibi Imunga Ubuzima Bw’Igihugu Uko Bwakabaye-Perezida Kagame

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye bagenzi be bitabiriye Inama ihuza Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko imiyoborere mibi ari imungu ituma igihugu kizahara mu ngeri zose.

Yabivugiye mu Nanama iri kubera iri kubera ku cyicaro gikuru cy’uyu Muryango kiri i Brussels mu Bubiligi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko umubano w’ibihugu by’Afurika n’ibigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ugomba gushingira ku bwubahane n’inyungu zisangiwe.

Ati: “ Niba ducyeneranye, ni ngombwa ko tuba magirirane. Uburayi buraducyeneye natwe turabucyeneye. Ibi bivuze ko tugomba gukorera hamwe mu nyungu dusangiye.”

- Advertisement -
Perezida Kagame avuga ko imiyoborere mibi ari imungu

Ku byerecyeye ikibazo cy’umutekano mucye umaze igihe muri bimwe mu bihugu by’Afurika kandi byaroherejwemo ingabo z’ibindi by’i Burayi byitwa ko bikomeye mu gisirikare, Perezida Kagame yavuze ko kubaka umutekano urambye bidakorwa n’ingabo zikwije mu bikoresho bihambaye, ahubwo ngo uwo mutekano ushoboka ari uko hari imiyoborere myiza.

Kuri we, iyo imiyoborere idahwitse, bigira ingaruka ku buzima bwose bw’igihugu, abaturage bagakubitika, ibintu bikadogera.

Perezida Kagame yemera ko ingengo y’imari ihagije iba icyenewe kugira ngo imigambi yafashwe mu kugarura umutekano igerweho, ariko nanone ngo ubufatanye ni ngombwa.

Yibukije abari bamuteze amatwi ko burya buri ntambara cyangwa umwiryane mu baturage ugira impamvu zayo bityo ko no guhosha iki kibazo biba bigomba kugira uko bikorwa bitandukanye n’uko byakorwa ku kindi kibazo kihariye.

Icyakora Perezida Kagame avuga ko bidakwiye ko abantu barebera aho abandi bari kugirirwa nabi ngo bicecekere.

Ngo abaturanyi baba bagomba gutabarana. 

Iyi ni inama ihuza Abakuru b’Ibihugu by’Afurika n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version