Imodoka Ya Ambasade Ya Sierra Leone Bayisanzemo Cocaine

Sierra Leone yahamagaje uyihagarariye muri Guinée ngo asobanure uko  Cocaine cyageze muri imwe mu modoka za Ambasade yayo.

Abashinzwe umutekano basanze mu modoka ya Ambasade amasanduku arindwi arimo cocaine, bitazwi uko yagezemo.

Ku wa mbere, abategetsi ba Guinée bafashe imodoka ya Ambasade ya Sierra Leone bafunga abari bayirimo.

Minisitiri wa Sierra Leone ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Alhaji Musa Timothy Kabba niwe wabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

- Kwmamaza -

Uburemere bw’iki kintu bwatumye Ambasaderi wa Sierra Leone muri Guinea witwa Alimamy Bangura ahita atumizwa ngo abitangeho ibisobanuro.

Icyakora ntiyari ari muri iyo mudoka yasanzwemo ibyo biyobyabwenge.

Muri iyo modoka kandi bahasanze $2000.

Guinea iri gukorana na Sierra Leone ngo hamenyekane amakuru arambuye kuri icyo kibazo.

Muri Afurika y’Uburengerazuba hakunze kugaragata ibiyobyabwenge bihafatirwa bituruka muri Amerika y’Amajyepfo bijyanywe mu Burayi no muri Aziya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version