Ingabo Za Israel Zatangiye Kwitegura Kuva Muri Gaza

Kimwe mu bifaro bya Israel kitwa Merkava

Abagaba b’ingabo za Israel babwiye izimaze iminsi mu ntambara muri Gaza gutangira kwitegura kuhava mu rwego rwo gukurikiza amasezerano y’amahoro hagati ya Israel na Hamas.

Ayo masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa kuri iki Cyumweru tariki 19, Mutarama, 2025 saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Ingabo z’iki gihugu ziri muri Israel nazo ziri gutegura uko imfungwa zari zarafunzwe na Hamas zizakirwa nizegera iwabo.

Hari kurebwa uko bazakirwa mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’ibitekerezo hagamijwe kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no guhangana n’ihungabana batewe no kumara igihe bafunzwe na Hamas.

- Kwmamaza -

Ibyo kwakira bariya bantu byatangajwe nyuma y’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar witwa Majed al-Ansari atangarije ko kuri iki Cyumweru ari bwo ariya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ansari yagize ati: “ Turasaba abantu kwitegura kwakira bariya bantu  neza, buri wese akabikorana ubwitonzi kandi abo bireba bakabikora nyuma yo ghabwa amabwiriza n’abo bireba”.

Majed al-Ansari

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Guverinoma ya Israel yemeje mu buryo budasubirwaho ko amasezerano yayo na Hamas agomba gukurikizwa.

Impaka ziyerekeyeho zamaze amasaha arindwi, atorerwa ku majwi 24 ku majwi umunani.

Minisitiri w’Intebe wa Qatar akaba ari nawe ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani  yabwiye Al Jazeera ko amasaha ya nyuma yo gushyira mu bikorwa ariya masezerano ari ingenzi ku migendekere myiza yayo.

Thani yavuze ko impande zirebwa nayo zitegereje ko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye kagira umwanzuro kabitangaho kugira ngo bizashyirwe mu bikorwa bifite aho bishingiye mu byo UN yemera.

Avuga ko ibyo gusubiza abantu iwabo nibirangira, ingabo za Israel nazo zigasubira iwabo, imitegekere ya Gaza izashyirwa mu biganza by’Abanya Palestine.

Yavuze ko ibihugu byo mu Barabu bifite inshingano yo gufasha abaturage ba Palestine kwiyubaka, bakabana bahuje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version