Imodoka Zikoresha Amashanyarazi Zizifashishwa Muri CHOGM 2021

Mu gihe u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu koroshya ubucuruzi bw’imodoka zikoresha amashanyarazi, mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bikoresha Icyongereza, CHOGM, izabera i Kigali muri Kamena, hazifashishwa imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ni inama iteganyijwe mu matariki ya 21 – 26 Kamena 2021, ikazitabirwa n’abayobozi bazaturuka mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth.

Inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 14 Mata yemeje ingamba nshya zerekeye ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, zirimo ko mu modoka zikodeshwa na leta mu bikorwa byayo, izikoresha amashanyarazi zizajya zihabwa umwihariko.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri habaga igikorwa cyo kugaragaza ibimaze kugerwaho mu ikoreshwa ry’ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi, E-Mobility Technology Showcase, byatangajwe ko izi modoka ziri mu zizakoreshwa muri CHOGM.

- Advertisement -

Janvier Twagirimana ukora muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yavuze ko ibigo bitanu bimaze kugera ku isoko ry’u Rwanda birimo bitatu bikora ibijyanye na moto bya Ampersand, Safi Universal Links na Rwanda Electric Motocycle.

Mu bijyanye n’imodoka harimo bibiri bya Volkswagen Mobility Solutions ubu ifite imodoka 20 za E-Golf na Victoria AutoFast Rwanda yatangiye mu Ukuboza 2019, ifite imodoka za Mitsubishi Outlander zikoresha amashanyarazi (Plug-In Hybrid Electric Vehicles, PHEV.)

Twagirimana yakomeje ati “Imaze gucuruza imodoka 20 za Outlander zikoresha amashanyarazi, ndetse ubu bafite mu bubiko izindi 60 za Outlander PHEV zitegereje gukoreshwa muri CHOGM.”

Ni imodoka zongerwamo umuriro n’ikoranabuhanga ry’ikigo ABB cyo mu Buholandi, rishobora kwifashishwa mu modoka zikoresha uburyo bw’abayapani bwa CHAdeMO cyangwa CCS Combo.

Inyungu ni nyinshi ku modoka z’amashanyarazi

Twagirimana yavuze ko Leta y’u Rwanda yakoze inyigo yifashishije ikigo SWECO GmbH cyo muri Suede, yagaragaje ko nubwo usanga imodoka z’amashanyarazi ku isoko zihenze kurusha izisanzwe, kuzitunga bihendutse.

Ati “Urebye ku modoka nto, ikinyuranyo ntabwo ari kinini kuko inyigo yerekanye ko ikiguzi cyazo gikeneye kugabanyukaho 15%, kugira ngo zibashe kujya ku rwego rumwe n’imodoka nto zikoresha ibikomoka kuri peteroli.”

Kugira ngo izo modoka zikoreshwe cyane, hagaragajwe ko hari ibikeneye kwemezwa kugira ngo ikiguzi cyazo kigabanyuke, birimo gukuraho imisoro ku byatumijwe mu mahanga, umusoro ku nyongeragaciro no kugabanya ibiciro by’amashanyarazi bigashyirwa ku biciro by’inganda.

Ni ibintu biheruka no kwemezwa n’inama y’abaminisitiri.

Mu nyigo yakozwe hanatanzwe intego ko kugeza mu 2030, moto 30% mu gihugu zaba zikoresha amashanyarazi, imodoka zisanzwe z’amashanyarazi zikazaba ari 8%, imodoka nini zitwara abagenzi zikaba 20% naho imodoka nto zikora taxi zikaba 25%.

Twagirimana yakomeje ati “Ni intego ariko tubona ko ziri hasi ukurikije uburyo abantu barimo kubyitabira n’ingamba turimo gushyiraho nka guverinoma, twizera ko izo ntego tuzazirenza.”

Ni igikorwa kizazana inyungu ziri hejuru kuko bizagabanya imyuka yangiza yoherezwa mu kirere ho 17% kugeza mu 2030, bikanagabanya indwara zifitanye isano n’umwuka wanduye.

Bizanagabanya ibikomoka kuri peteroli byatumizwaga mu mahanga ho 15%, binagabanye ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga.

Twagirimana yakomeje ati “Ibyo bizatuma hazigamwa miliyari 20 Frw ku bikomoka kuri peteroli bitumizwa mu mahanga kugeza mu 2025, hakoreshwe ingufu z’amashanyarazi zitunganyirizwa imbere mu gihugu zizaba zigera kuri gigawatt 132 ku isaha, kugeza mu 2030.”

Bibarwa ko mu kugabanyuka kw’ibikomoka kuri peteroli, nibura lisansi izahita igabanyukaho 21% naho mazutu ikagabanyukaho 9%.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Patrick Karera, yavuze ko iyo gahunda ikeneye ishoramari, ariko ifite inyungu nyinshi kurusha ubwikorezi bukoresha ibikomoka kuri peteroli.

Yavuze ko Leta yabonye abafatanyabikorwa nka International Finance Corporation, IFC (ikigega cya Banki y’Isi) iheruka kugaragaza ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu kuzana muri Kigali imodoka nini zitwara abagenzi, zikoresha amashanyarazi.

Ubu umushinga uri ku rwego rw’inyigo, aho ikigo Rebel and Grütter Consulting cyahawe akazi ko kuyikora, harebwa ibikenewe ngo uwo mushinga ushoboke.

Yanavuze ko hari ibigo nabyo muri Malaysia, u Buhinde n’ahandi birimo kwegera u Rwanda, bikeneye no gukoresha iki gihugu nk’amarembo yabyinjiza mu isoko ry’akarere mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Izi modoka za Outlander zizifashishwa muri CHOGM 2021
Izi modoka ni zimwe mu za VW zioresha amashanyarazi
Moto zikoresha amashanyarazi zimaze kuboneka ku isoko ry’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version