SKOL Yivanye Mu Baterankunga Ba Tour Du Rwanda 2021

Uruganda rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye Skol Brewery Ltd rwatangaje ko muri uyu mwaka rutazatera inkunga irushanwa rya Tour du Rwanda, rigiye kuba mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni mu gihe ribura iminsi ine gusa, kuko rizatangira ku wa 2 Gicurasi.

Mu itangazo SKOL yasohoye, yavuze ko iki cyemezo kijyanye n’uburyo muri uyu mwaka abantu bazakurikira iri rushanwa binyuze mu itangazamakuru gusa, kuko amakoraniro ahuza abantu benshi abujijwe, mu kwirida ikwirakwira rya COVID-19.

Yakomeje iti “FERWACY na SKOL basuzumye imiterere y’ikibazo hagamijwe kureba uburyo bwakoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa bujyanye n’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.”

- Advertisement -

“Nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro, SKOL yasanze itatera inkunga Tour du Rwanda yo muri Gicurasi 2021.”

SKOL isanzwe ifite ikipe ifasha iri muri iri rishanwa, SACA/Skol Cycling Academy.

Iri rushanwa ryakomeje kugirwaho ingaruka na COVID-19, aho ryagombaga kuba muri Gashyantare, riza kwimurirwa muri Gicurasi.

Uretse amafaranga iki kigo cyatangaga mu bihembo bya Tour du Rwanda, cyanafashaga bamwe gukurikirana irushanwa bagenda na kajugujugu.

Wanasangaga inzoga za SKOL zicururizwa ahantu hose hasorezwa agace k’irushanwa, ndetse SKOL ikanahemba bamwe mu bakinnyi bitwaye neza.

Skol yahembaga bamwe mu bakinnyi bitwaye neza
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version